Bugesera: Abana b’abakobwa 9531 bazakingirwa kanseri y’inkondo y’umura

Abana b’abakobwa 9531 bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 14 nibo bateganyijwe kuzakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ikunda kwibasira abagore mu karere ka Bugesera.

Ibi bikorwa birakorwa mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangiye kuwa 11/3/2014.

Ubwo yatangizaga icyo gikorwa cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Kagasa mu Murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, Karambizi Francois ushinzwe ubuzima mu karere yasabye ababyeyi kutabuza abana amahirwe yo guhabwa urwo rukingo kuko iyo ndwara ifata hakiri kare ariko ikagaragaza ibimenyetso bitinze.

Abaforomo barimo gukingira abanyeshuri ba GS. Kagasa kanseri y'inkondo y'umura.
Abaforomo barimo gukingira abanyeshuri ba GS. Kagasa kanseri y’inkondo y’umura.

Muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi haranatangwa ibinini by’inzoka ku bana n’ababyeyi batwite ndetse n’ababyeyi bamaze ibyumweru 6 babyaye. Haranakorwa gahunda yo gushishikariza ababyeyi batwite kujya kwipimisha kwa muganga, hakazanakurikiranwa gahunda ijyanye n’imirire ku bana ndetse n’ababyeyi batwite.

Akingeneye Christine afite imyaka 13 wiga mu mwaka wa 6 kuri GS. Kagasa avuga ko yishimiye guhabwa urwo rukingo ruzamurinda kurwara kanseri y’inkondo y’umura, bityo bikazatuma akura neza.

Habimana Alexandre ni umugabo ufite umugore we umaze imyaka itatu amenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura avuga ko ari indwara mbi. Ati “ndakangurira ababyeyi ko batabuza abana babo guhabwa urukiko rwa kanseri y’umura kuko iyo mbonye ukuntu umugore wanjye arwaye n’uburyo aba ataka nta muntu n’umwe nabyifuriza”.

Abana banahawe ikinini cya Vitamine A.
Abana banahawe ikinini cya Vitamine A.

Biteganyijwe ko mu karere ka Bugesera mu cyumweru cyahariwe kwita k’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi abagore bafite ibyumweru 6 babyaye n’abana bazahabwa ikinini cya Vitamine A bagera ku 56416.

Abana ndetse n’abagore batwite bazahabwa ikinini cya Mabendazole bagera ku 54503, ndetse abagore batwite bagera ku 11761 bakazahabwa ibinini byongera amaraso. Abana 8762 kandi bakazahabwa urukingo rw’inkomatane rurinda iseru na rubewore.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka