Mu gihe bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Nyagatare basaba ko bakwegerezwa service z’ubuvuzi bahabwa ibindi bitaro, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko service mbi zitangwa ziterwa n’umubare munini w’abarwayi nyamara abaganga ari bacye ariko ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza kongera ibigo nderabuzima.
Ubwo Komisiyo y’abakozi ba Leta yagiranaga ibiganiro n’uturere tugize intara y’uburengerazuba, tariki 10/06/2014, hagarutswe ku kibazo cy’abaforomo bafite amashuri atandatu batemerewe guhabwa akazi kandi nyamara umubare w’abarengeje ayo amashuri bize ubuganga ngo ukiri hasi cyane.
Umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE tariki 10/06/2014 wakoreye ubukangurambaga abaturage b’umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, ubwo bukangurambaga bukaba bwari ubwo kubashishikariza gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mitiweri no kubakangurira kwirinda SIDA.
Kuba abaturage bo mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera basangwa mu ngo zabo maze bagasuzumwa indwara ya malariya ngo ni imwe mu ngamba yafashije mu kugabanya umubare w’abarwayi ba Marariya nk’uko byemezwa n’abashakashatsi muri gahunda yo kurandura Malaria muri uyu murenge wa Ruhuha.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Anita Asiimwe, unakurikirana byumwihariko akarere ka Ngoma, arashima uruhare rw’abatuye aka karere mu kwesa imihigo.
Umukozi w’Ubwisungane mu Kwivuza ku rwego rw’akarere ka Ngororero ahamya ko ibyo yita uburiganya cyangwa kwibeshya mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, ari kimwe mu byagabanije igipimo cy’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka ugiye gusoza.
Kuri uyu wa kabiri tariki 03/06/2014 ingabo z’igihugu zatangiye igikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu batishoboye bo mu karere ka Rulindo bafite ubumuga bukomeye basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nubwo bivugwa ko imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare itagenda neza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko imitangire ya service muri ibyo bitaro ikiri hasi bitewe cyane cyane n’umubare mucye w’abaganga.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bari kubakirwa Ikigo Nderabuzima bari baremerewe n’ubuyobozi bw’ako karere mu myaka ishize, ku buryo mu gihe cy’amezi abiri ari imbere kizaba cyuzuye.
Impugucye mu buzima zikora muri Minisiteri n’ibikorwa bishinzwe ubuzima mu bihugu 18 byo ku mugabane w’Afurika n’Amerika bari mu karere ka Rubavu biga uburyo bwo kwihutisha gutanga amakuru afasha inzego gufata ibyemezo mu guteza imbere ubuzima.
Mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 urangire, akarere ka Kayonza kageze ku gipimo cya 70,7 % mu bwitabire, mu gihe uwo mwaka ugitangira kari gafite intego yo kugeza ubwitabire ku gipimo cya 100 %.
Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi ugiye kurangiza umwaka w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 uri ku mwanya wa nyuma na 53 % by’ubwitabire ku baturage muri urwo rwego, mu gihe mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi iryo janisha riri ku rwego rushimishije.
Abaforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo bagihura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kuba bakiri bake bigatera gukora amasaha menshi ndetse n’umushahara udahagije ugereranyije n’imiterere y’isoko, ngo bazakomeza guharanira kwitanga mu kazi kabo kugira ngo ubuzima bw’abarwayi (...)
Nyuma y’amezi agera kuri atanu ikigo nderabuzima cya Nyamirama gihurijwe hamwe n’ivuriro (Clininique) ry’ikigo cya SOS gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, abivuriza muri icyo kigo nderabuzima ngo bishimiye uko serivisi bahabwa zisigaye zihutishwa kuko nta mu rwayi ukimara iminota 20 atarabonana na muganga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda n’akarere ka Rutsiro muri rusange barishimira ko muri ibyo bitaro bimwe rukumbi mu karere kose huzuye inyubako nshya n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ibizamini, ibyo bikazagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri ibyo bitaro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko mu gihe habura ukwezi n’igice kugira ngo umwaka wa 2013-2014 urangire, abaturage bagera kuri 81.5% ari bo gusa babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na bwo bubahesha uburenganzira bwo kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 ihuje abayobozi b’ibitaro n’abashinzwe imiyoborere mu bitaro byose bigize igihugu bahuriye mu bitaro bya Nyagatare, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze atangiza, Dr. Anita Asiimwe, yasabye abakora mu buvuzi kwita ku isuku.
Mu gihe ibitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biherereye mu murenge wa Kinazi biteganywa kuba ibitaro by’intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ibi bitaro buravuga ko bugifite ibikoresho bidahagije n’ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo imihanda idatunganye ndetse no kutagira amacumbi y’abaganga.
Umubare mucye w’ababyaza mu Rwanda utuma byibura buri mubyeyi atagira umubyaza w’umwuga umwe cyangwa bakiyongera kugera kuri babiri mu gihe ari kubyara, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS).
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga Operation Smile, kuva ku munsi w’ejo tariki 04/05/2014, inzobere z’abaganga bo muri Amerika ziri mu Bitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo kuvura abantu bafite indwara y’ibibari.
Pascal Nzasabimana uvura indwara z’amaso mu bitaro bya Murunda yatowe na bagenzi be nk’umukozi w’indashyikirwa n’intangarugero bitewe ahanini n’uburyo yita ku bamugana agamije kugera ku ntego ye yo kurwanya uburwayi bw’amaso mu baturage b’akarere ibitaro biherereyemo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 03/05/2014, abaforomo b’abakorerabushake b’ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA), basoje igikorwa cyo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku buntu ku baturage b’imidugudu ya Raro na Gasharu yo mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka isanzwe iterwa inkunga na Leta ya Koreya binyuze mu (...)
Dr Anita Asiimwe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, arasaba abaganga bo mu bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero kugumya gushyira ihame rya serivise inoze mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ababagana babafitiye icyizere.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 abayobozi b’imidugudu bazarihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, (Mituelle de Santé) kubera ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze muri minisiteri y’Ubuzima, Dr Anita Asiimwe, yasuye ibitaro bya Muhororo byubatse mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero abyemerere kuzakora ubuvugizi ngo byagurwe.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yashimiye igihugu cy’u Bubiligi ko kuri uyu wa kane tariki 24/4/2014, cyarangije ‘inshingano’ yo gutanga amafaranga y’inkunga cyari cyemereye u Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda z’ubuzima.
Ikigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro cyatashye ku mugaragaro inyubako yo kubyariramo (maternité) tariki 23/04/2014, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.
Inzego zitandukanye mu karere ka Nyabihu zafashe ingamba zikomeye mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo kitagira uwo gitinya, ntikigire umuti n’urukingo kandi gihitana umubare utari muto w’abantu ku isi.
Nubwo hishimirwa uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byagurwa haracyari ikibazo cy’abaganga bahindagurika buri munsi kimwe n’abaganga b’inzobere batahaboneka. Ibi ni ibyagaragarijwe abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko inshingamategeko kuri uyu wa 14 Mata ubwo basuraga ibi bitaro.