Kinunu: Inyubako ifite agaciro ka miliyoni 47 ije ari igisubizo ku baburaga aho babyarira

Ikigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro cyatashye ku mugaragaro inyubako yo kubyariramo (maternité) tariki 23/04/2014, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nyubako ngo ije gukemura ikibazo cy’ababyeyi bakoraga urugendo bajya kubyarira ku bitaro bya Murunda, kuko icyo kigo nderabuzima ntaho cyari gifite ho kubyarira hahagije abakigana.

Ikigo nderabuzima cya Kinunu gishingiye ku itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Inyubako zacyo nyinshi zigaragara ko zishaje, ari nto, zubatswe mu bihe byo hambere, ku buryo ndetse muri iki gihe cyakira umubare munini urenze uwo cyari giteganyirijwe.

Iyi nyubako izafasha ababyeyi baburaga aho babyarira hisanzuye.
Iyi nyubako izafasha ababyeyi baburaga aho babyarira hisanzuye.

Mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2014, icyo kigo nderabuzima cyakiriye abarwayi barenga 2,900 mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1800. Cyakira umubare w’abashaka kubyara bari hagati ya 30 na 40 ku kwezi, bamwe muri bo bakoherezwa ku bitaro bya Murunda.

Kuba iyo nyubako yabonetse, ngo hari icyo bigiye koroshya ku mvune ababyeyi bahuraga na zo ndetse na serivisi bahabwaga mu gihe cyo kubyara.

Umwe mu babyeyi bivuriza kuri icyo kigo nderabuzima cya Kinunu witwa Mukakabarira Valeriya yagize ati “jye byanshimishije cyane nkimara kumva ko yuzuye. Nk’umudamu yabaga ahuye n’ikibazo cyo kubyara, bikamugora, akajya i Murunda, bikamugora, akagerayo yarushye, ariko ubu ntibizongera kumugora. Iyari ihari y’aho babyarira yari nto cyane, icyumba kimwe ku buryo wabaga usa n’uri hanze, ariko hariya hazaba hisanzuye.”

Inzu yo kubyariramo bari bafite ntabwo yari ijyanye n'igihe.
Inzu yo kubyariramo bari bafite ntabwo yari ijyanye n’igihe.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinunu, Mutuyeyesu Jean Claude na we avuga ko iyo nzu yo kubyariramo yari ikenewe kuko iyo bari bafite itajyanye n’igihe. Agaciro kayo ngo kagaragarira mu kuba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yarubatswe ku nkunga y’umushinga wa Global Fund.

Nubwo iyo nyubako yatashywe ku mugaragaro, nta bikoresho nk’intebe n’ibitanda bihagije bigaragaramo. Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinunu avuga ko bazahera ku byo bari basanzwe bakoresha mu gihe bategereje ibindi bishya byo gushyiramo.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Kinunu yashimiye Global Fund n'itorero ry'Abadiventisiti bagize uruhare kugira ngo iyo nyubako iboneke.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinunu yashimiye Global Fund n’itorero ry’Abadiventisiti bagize uruhare kugira ngo iyo nyubako iboneke.

Abaturage bivuriza kuri icyo kigo nderabuzima bishimiye iyo nyubako nshya babonye, ariko bongeraho ko idahagije, bakaba bifuza ko n’izindi nyubako zihari zavugururwa kuko zishaje, bakifuza kandi ko kuri icyo kigo nderabuzima haboneka n’abaganga bazobereye mu buvuzi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka