Mu gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana

Kuva tariki 11 Werurwe 2014 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana aho abana bafite amezi atandatu kugeza kuri 59 barimo guhabwa Vitamine A n’ikinini cy’inzoka naho abakobwa bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 14 y’amavuko bagahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko abandi barebwa n’izi nkingo ari abagore batwite bagomba guhabwa ibinini 30 bya Fer kimwe n’abana bakingiwe iseru mu kwezi ka gatatu kugeza mu kwezi kwa cumi na biri umwaka ushize wa 2013 bagomba guhabwa urukingo rwa Rubeole ( Ubushita).

Ikigo nderabuzima cya Gatagara kiri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ni hamwe mu hatangijwe iki cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana kuri uyu wa 11/03/2014.

Ibinini bya Vitamini A n'ibinini by'inzoka byagiye bitangwa n'abajyanama b'ubuzima babihuguriwe.
Ibinini bya Vitamini A n’ibinini by’inzoka byagiye bitangwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe.

Kuri iki kigo nderabuzuma abagore bazindutse bahabwa inyigisho zibasobanurira ibyiza by’izi nkingo ku bana babo ndetse nabo ubwabo bagaragarizwa ko abacikanwe nazo bagira ibibazo by’indwara zitandukanye bityo bikabagiraho ingaruka ku buzima.

Ubwo iki cyumweru cyatangizwaga ku mugaragaro kuri iki kigo nderabuzima hagaragajwe n’izindi gahunda zizakorwa zishamikiye kuri iki gikorwa cyatangijwe hose mu gihugu.

Muri izo gahunda harimo ijyanye no gupima imikurire y’abana ndetse no kuboneza urubyaro hagamijwe gukangurira abantu kubyara abo bashoboye kurera ndetse n’ubushobozi bw’igihugu muri rusange.

Abagore babanje gusobanurirwa akamaro k'izo nkingo.
Abagore babanje gusobanurirwa akamaro k’izo nkingo.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye ikingira ry’abana babo ndetse nabo ubwabo bishimiye ko Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana igaharanira ko buri wese yagira ubuzima buzira umuze akingirwa indwara mbere y’uko imufata ikamuzahaza.

Marie Claire Mukamasabo uyobora ikigo nderabuzima cya Gatagara yabwiye ababyeyi bitabiriye iri kingira kubimenyesha n’abandi ngo kuko buri wese azahabwa iyi servisi y’ikingira ku buntu nta kiguzi cy’amafaranga ayisabweho.

Yabivuze atya: “Uwacikanwa n’iri kingira yaba ahombye bikabije kuko indwara turimo gukingira yazafatwa nayo ikamuzahaza ayivuza ndetse akanahatakariza umwanya ndetse n’amafaranga kandi kwikingira ari uburyo bwiza bwo kwirinda indwara”.

Uyu ni umwe mu bana bapimwe imikurire ye.
Uyu ni umwe mu bana bapimwe imikurire ye.

Uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza aravuga ko uwashaka kugira ibindi akora asabwa kuzana umwana we bakamukingira cyangwa nawe agakingirwa ngo nta mwanya byamutwara ku buryo byamwangiriza indi mirimo ahamagariwe gutunganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dusigasire ubuzima bw’abana na ba nyina maze twibake u Rwanda ruzira impfu

rugarama yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

abana nibo nyingi y’iterambere ubuzima bwabo bugomba kkwitabaho gusa hagakomeza ya pilitike yo kubyara bacye tubashije kurera

Dany yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

umubyeyi nk’umutima w’urugo n;igihugu umwana nk’imbaraga zigihugu ndtse n’umuryango w’ejo, kugabanya impfu zabana ndetse nababyeyi bapfa babyari , ndetse no kurwanya imirira y’abana bato ibi byose njye numva twe nkabaturage twakanje kumva neza ko ari inshingano zacu kurngera abana bacu bakabaho neza, birumvikana iyo byaba abo ushoboye kuzarera, ureba uko winjiza. gusa dufite leta uy’imiyoborere myiza kuramira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yabigize intego.

kalinda yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka