Bugesera: Bamaze imyaka barwaye kanseri y’umura ariko mbere babwirwaga ko ari amarozi

Abagore babiri barwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata mu karere ka Bugesera, bamaze imyaka igera ku icumi barwaye kanseri y’inkondo y’umura ariko mbere y’uko babimenya babwirwaga ko ari amarozi.

Mukagatashya Florence w’imyaka 45 y’amavuko akomoka mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro avuga ko hashize imyaka itatu gusa amenye ko arwaye indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.

Uyu Mukagatashya Florence wazahajwe cyane na kanseri y'inkondo y'umura.
Uyu Mukagatashya Florence wazahajwe cyane na kanseri y’inkondo y’umura.

Aho arwariye akaguru kararemaye kandi aba ababara mu kiziba cy’inda, bikamutera gutaka cyane ngo byatangiye ava amaraso menshi hanyuma umugabo ndetse n’abaturanyi bakamubwira ko ari amarozi.

“Nagiye ku mavuriro maze bakambwira ko ndwaye inzoka, maze abandi bakambwira ngo ni terekomunasi maze bakampa ibini nkataha ariko uburibwe ndetse no kuva ntibigabanuke. Nyuma naje kujya mu ivuriro ryigenga maze basanga ndwaye kanseri y’inkondo y’umura kandi bambwira ko yanandenze none bakaba nta kintu bamfasha” Mukagatashya.

Aha ngo ntiyicaye kuko yakomeje kujya mu mavuriro atandukanye nka Masaka, Kanombe, CHUK ndetse n’ibitaro bya Butaro kugirango arebe ko hari icyo bamumarira ariko biba iby’ubusa.

Aho arwariye Mukagatashya ari kumwe n’umugabo we umurwaje bamwe n’abana be babiri nabo basigaye bibera kwa muganga kubera ko nta wundi ngo umugabo we yabasigira.

Uyu Habimana ubu yasanze umugore we ngo amurwaze.
Uyu Habimana ubu yasanze umugore we ngo amurwaze.

Habimana Alexandre, umugabo wa Mukagatashya avuga ko abantu bo mu muryango we bose bamucitseho kuko ntawe umusura, ariko akaba yaranze kumureka nubwo amaze kumenya ko umugore we arwaye kanseri y’inkondo y’umura yashatse undi mugore.

Ati “ndakangurira ababyeyi ko batabuza abana babo guhabwa urukingo rwa kanseri y’umura kuko iyo mbonye ukuntu umugore wanjye arwaye n’uburyo aba ataka nta muntu n’umwe nabyifuriza”.

Ibyo kandi biza byiyongera ku mafaranga menshi uyu mugabo yagiye atanga ajya mu bapfumu n’abavuzi ba gakondo kuko bamubwiye ko ari amarozi umugore we arwaye.

Ibi ariko siko bimeze kuri Ntawangake Xaverina w’imyaka 41 y’amavuko atuye mu murenge wa Ririma mu kagari ka Nyabagendwa mu karere ka Bugesera, avuga ko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura mu mwaka wa 2011.

Ati “Nyuma yo kubyara abana batanu nagiye kuboneza urubyaro noneho bitangira mva amaraso menshi cyane, bampaye ibinini bambwira ko bizagabanuka ariko byaranze. Ubu amaraso asa nayanshizemo kuko amaraso niyo aza ari menshi”.

Ntawangake Xaverina wabanje kugirango yararozwe kandi ari kanseri y'inkondo y'umura
Ntawangake Xaverina wabanje kugirango yararozwe kandi ari kanseri y’inkondo y’umura

Kuri ubu umuryango we waramurambiwe nta n’umusura ndetse nta n’umurwaza afite, yaba umugabo we cyangwa abana be.

Dogiteri Rutagengwa Alfred uyobora ibitaro bya ADEPR Nyamata avuga ko badashobora gukira kubera ko kanseri yabo yageze kure kuko yafashe ibindi bice by’umubiri, bityo bakaba babaha imiti ibagabanyiriza ububabare gusa.

Mukagatashya Frorence ubu afite ibiro 30 avuye ku biro 55 naho Ntawangake Xaverina akaba afite 35 avuye ku biro 60.
Mu rwego rwo guhashya iyi ndwara ya kanseri y’inkondo y’umura, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gukingira abana b’abakobwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIZERE IMANA IZABAKIZA KUKO AHO IMBARAGA ZABANA BABANTU ZIGARUKIRA NIHO IZ’IMANA ZITANGIRIRA KANDI NTAKIYINANIRA.BASENGE KANDI BIZERE IMANA YO MWIJURU.

UWASE yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka