Rusizi: Umuyobozi wa UNFPA yashimye intambwe yatewe mu kugabanya imfu z’abana

Umuyobozi w’ishamyi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPRA ) mu Rwanda, Josef Maerien, yasuye akarere ka Rusizi ashima intambwe yatewe mu bikorwa byo kugabanya ipfu z’abana ndetse anashima ubwitabire bw’ababyeyi babyarira kwa muganga.

Muri urwo ruzinduko yakoze tariki 04/03/2014, Josef Maerien yatangaje ko UNFPA izibanda ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo kuringaniza urubyaro mu turere dutanu tugize intara y’uburengerazuba.

Ibi bikorwa bya UNFPA biza byuzuzanya na gahunda za minisiteri y’ubuzima dore ko hari n’amasesezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda hagamijwe kunoza ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro no guhanahana amakuru ku bijyanye n’ubuzima.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Josef Maerien, hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana.
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Josef Maerien, hamwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atangaza ko bazafatanya na UNFPA mu bikorwa byo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kubagezaho ibikoresho by’ingenzi byabafasha mu bikorwa by’ubuvuzi no gukangurira abana biga mu bigo by’amashuri kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.

Aha kandi umuyobozi w’akarere yagaragarije umuyobozi wa UNFPA ibibazo bafite byihutirwa bikeneye guterwamo inkunga birimo ingobyi y’abarwayi y’ubwato ihuza umurenge wa Nkombo n’ibitaro bya Gihundwe ndetse nindi ijyana abarwayi mu bice biherereyemo ibitaro bya Mibirizi.

Abayobozi ba UNFPA n'abayobozi b'akarere ka Rusizi.
Abayobozi ba UNFPA n’abayobozi b’akarere ka Rusizi.

Nubwo hakiri ibibazo bigora ababyeyi batwite aho bibaviramo kuvamo kw’inda, umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda arashimiye byimazeyo intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya ipfu z’abana akaba avuga ko bagiye kwita ku bibazo byinda z’ababyeyi zivamo zitarageza umunsi wo kuvuka babinyijije mu bigo nderabuzima.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka