Kwimurira Mituweli muri RSSB bizafasha abivuriza kuri ubwo bwishingizi kubona imiti

Umwiherero w’abayobozi bakuru wasojwe ku wa mbere tariki 10/03/2014 wafashe imyanzuro itandukanye irimo uwo kwimurira ibikorwa by’ubwishingizi bw’ubuvuzi (mituweli) mu kigo cy’ubwiteganyirize cya RSSB. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yatangaje ko ibyo bizorohereza buri muturage kubona imiti.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasobanuye ko kwimurira Mituelle muri RSSB (nk’uko byemejwe mu mwiherero), bizatuma abafite amakarita y’ubwo bwishingizi bagura umuti muri farumasi ku giciro cyagabanyijwe, nk’abafite ubundi bwishingizi. Ati “Bizorohereza umuturage wese ufite mituelle, kuko iyo miti uzaba uyiguze muri farumasi isanzwe ikorana na RSSB”.

Ministiri Musoni yatangaje ibi mu nama abagize Guverninoma bagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 11/3/2014, ubwo basobanuraga imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru, wari umaze iminsi ubera mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Yavuze ko kuba umurwayi ashobora kugabanyirizwa ikiguzi cy’umuti muri farumasi ikorana na RSSB, ari ikindi cyiza cyo gutanga umusanzu w’ubwishingizi bw’ubuvuzi, nyuma y’aho umuntu wese ufite ikarita ya mituelle ashobora kuyivurizaho ahantu hose ageze mu gihugu.

Ministiri Musoni yamaze impungenge abatekereza ko hari gahunda yo kuzamura imisanzu abaturage batangaga, akavuga ko ahubwo Leta igamije gufasha gucunga neza imisanzu batanga muri mituelle.

Munisitiri Musoni James (hagati) asobanura uburyo mitiweli igiye kujya icungwa n'ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB.
Munisitiri Musoni James (hagati) asobanura uburyo mitiweli igiye kujya icungwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize RSSB.

Akaba yahakanye ko igikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe (nacyo giteganijwe vuba nk’uko umwiherero wabyemeje), kitazatuma amafaranga abaturage batanga muri mituelle yongerwa.

Inama abagize Guverinoma bagiranye n’abanyamakuru yasobanuye kandi ishimangira imyanzuro 42 yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’Igihugu, wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo kuva tariki 07-10/3/2014.

Iyo myanzuro yibanze ku kwihutisha ibikorwa n’imishinga yongera ishoramari mu gihugu, harimo itanga ingufu, ubwubatsi bw’inganda, amazu aciriritse yo kubamo, kongera umusaruro w’ubuhinzi hakoreshejwe imbuto z’indobanure, ifumbire no kuhira imyaka; hazanagabanywa ikiguzi cyo gushora imari mu Rwanda no kurushaho kumva no gukemura byihuse ibibazo abashoramari bashobora kugira.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igitekerzo kinyamibwa cyo kongerera agaciro mutuelle de sante, nk’ubwisungane buhriraho n’abanyarwanda benshi bingeri zose cyane cyane abatishoboye cg se abakene, twizereko utubazo twose twagaragara mu mikoreshereze ya mutuelle de sante biigiye kugenda buheriheri, haragahoraho leta y’ubumwe

manzi yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Turashimira abayobozi kuri icyo gitekerezo cyiza bafashe,icyo banoza ni ugukurikirana abatishoboye kuko rimwe na rimwe amafaranga yabagenewe y’Ubwisungane mu kwivuza abageraho atinze,ikindi nugukangurira abaturage gutanga umusanzu ku gihe kugirango ibyo byose bateganya bizagerweho nta bibazo bibaye.

Innocent Bruno yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka