Rusizi: Ntibishimiye ko kudahabwa ikarita y’ubwisungane mu kwivuza batishyuriye umuryango wose

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bangirwa kuvurwa iyo hari umwe mu bagize umuryango uba ataratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza rimwe na rimwe bitewe nuko aba yaragiye gushakira ubuzima mu ibindi bice by’igihugu.

Ubuyobozi bushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rusizi busobanura ko itegeko risaba abagize umuryango bose ko bagomba kubanza kwishyura ariko mu gihe hagaragajwe icyemezo cy’uko umwe mu bagize umuryango adahari abasigaye bahabwa serivisi z’ubuvuzi iyo bishyuye.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bari bagaragaje iki kibazo cyo kudahabwa ikarita y’ubwisungane mu gihe hari abo mu miryango yabo babaga baragiye kuba mu tundi duce tw’igihugu bagafatirayo ubwisungane bwo kwivuza, ibi bikaba byari byanagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere.

Abaturage bavuga ko umuntu udahabwa ikarita y’ubwisungane ari uba atatangiye abagize umuryango we wose ubwisungane naho ku baba bari kure y’imiryango ngo nabo ubwisungane bwabo buremerwa kuko umuntu yemerewe kubufatira aho yaba ari hose.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkanka, Iremaharinde Emmanuel, avuga ko haba ubwo bakira abarwayi bavuga ko baba badafite ikarita y’ubwisungane bitewe nuko haba hari abo mu miryango yabo baba batarishyuriye.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rusizi Bajyinama Athanase we avuga ko hashyizweho amabwiriza yuko umuryango wose ugomba kwishyurira ubwisungane mu kwivuza hamwe kuko hari ubwo ababyeyi bashobora kuvuga ko batari kumwe n’abana babo kandi ataribyo bityo bakaba baba bagomba kubanza kwerekana ko koko abagize umuryango bose bishyuye.

Ikindi kibazo kigaragara mu ikoreshwa ry’ubwishingizi mu kwivuza ni uko muri za poste de santé bisabwa ko umurwayi abukoresha gusa aho yabufatiye ibi nabyo bikaba ngo bibangamira ababukoresha mu gihe za poste de santé zabegerejwe mu rwego rwo kubafasha kwivuriza hafi y’aho batuwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka