Ibitaro bya Kabgayi bifite abarwayi bahamaze imyaka baratawe n’imiryango yabo

Mu bitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga hari abarwayi bavuga bari guhura n’imbogamizi zo kubona imibereho kuko bamaze igihe kinini barwariye muri ibi bitaro kandi imiryango yabo yarabataye.

Benshi muri aba barwayi bafite imvune zikomeye ndetse n’uburwayi karande bw’indwara zidakira nka diabete n’umutima. Ubu burwayi nibwo bamwe muri aba bafata nk’imvano yo gutereranwa n’imiryango bakomokamo. Bavuga ko benshi barya rimwe ku munsi bityo bikaba bituma n’uburwayi bwabo butinda gukira.

Umusore umaze imyaka ibiri n’amazi umunani aryamye muri ibi bitaro kubera imvune y’umugongo avuga ko abavandimwe be baretse kumuba iruhande kubera gucika intege kuko babona nta gukira ategereje. Ati: “sinzi ntekereza ko bantereranye kubera kurambirana mu bitaro”.

Aba barwayi bavuga ko uku gutereranwa n’imiryango kwa hato na hato bituma ubuzima bwabo burushaho kubagora. Bamwe muri aba barwayi usanga bavuga ko bamara igihe runaka batarya cyangwa bikaba ngombwa ko barya inshuro imwe ku munsi ngo barondereze ifunguro baba babonye bigoranye.

Ibitaro bya Kabgayi bikunze kwakira abantu baturuka mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ibitaro bya Kabgayi bikunze kwakira abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Imibereho ye bene aba barwayi usanga ishingiye ku bagiraneza ndetse no ku bufasha busa n’aho budahagije bw’ibitaro. Umukobwa umaze igihe muri ibi bitaro ati: “iyo tugize ishaba tukabibona tubifata saa sita”.

Ibitaro bya Kagbayi byakira abarwayi batari bake baturuka mu mpande z’igihugu zitandukanye. Ibi ni nabyo urwego rwita ku barwayi badafite kirengera muri ibi bitaro ruheraho ruvuga ko umubare w’abarwayi badafite kirengera wiyongera.

Umukozi ukuriye uru rwego. Rukundo Etienne, avuga ko ubushobozi buhari butahaza umubare w’abarwayi badafite kirengera kuko nta n’ingengo y’imari iteganyijwe yo kubitaho. Akomeza avuga ko hari igihombo kinini ibitaro bibona kubera aba bantu bakira badafite ababafasha.

Mu mwaka wa 2013 urwego rwita ku barwayi badafite kirengera mu bitaro bya Kabgayi rwitaye ku barwayi 928 haba ku mafunguro ndetse no kubafasha kugezwa ku bindi bitaro, mu gihe nta ngengo y’imari iba yateganyijwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka