Kirehe: Abagana ikigo nderabuzima cya Kirehe bamara iminsi ibiri bataragerwaho

Abarwayi bagana ikigo nderabuzima cya Kirehe bakomeje kwinubira kuvurwa batinze bamwe bikabaviramo kurara batavuwe.

Abarwayi baganiriye na Kigali today bavuga ko bibaviramo ingaruka nyinshi iyo baje kwivuza bababaye bakirirwa ku ntebe bategereje kuvurwa bikanabaviramo kurara batavuwe, kandi baba barembye badafite amafaranga yo kwifashisha n’aho kurara.

Harerimana Félix, umwe mu bo Kigali today yahasanze yagize ati “ejo nazanye umwana arararana na b’ubu bigeze sa cyenda bataramuvura ndategereje kandi ikibazo giterwa n’umubare w’abarwayi urenze uw’abaganga. Niba ari iki cyorezo cya malariya ntawabimenya ubu umwana arandembanye sinzi niba avurwa”.

Abarwayi bategereza igihe kinini hakaba n'igihe barara batavuwe.
Abarwayi bategereza igihe kinini hakaba n’igihe barara batavuwe.

Bamurange nawe avuga ko yaharaye bakaba bataramuvura kubera ubwinshi bw’abarwayi n’ubuke bw’abaganga.

Ati “ubu nahazindukiye ntabwo ndavurwa naje n’amaguru nturutse Bukora epfo iriya Nyamugari! Bambwiye ko bazamvura ejo, sinashobora gutaha ureba uko merewe ndarembye, ntabwo ntaha ndaryama mu bitaro ntegereze”.

Mawazo nawe wazanye umwana yavuze ko ahamaze umunsi wose umwana bamwinjije mu bitaro agategereza ko agaruka agaheba.

Ati “ku cyumweru duhura n’ibibazo, abarwayi baba ari benshi cyane abaganga bakaba bake ubu umwana nazanye bamushyize mu bitaro kuva bamwinjiza sindongera kumuca iryera nabuze n’uwo mbaza, ubu ndategereje dushobora no kuharara”.

Dukuzumuremyi avuga ko abarwayi barenze ubushobozi bw'abaganga.
Dukuzumuremyi avuga ko abarwayi barenze ubushobozi bw’abaganga.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe, Dukuzumuremyi Narcisse avuga ko ubwiyongere bw’abarwayi cyane cyane abarwaye malariya bumaze kurenga igipimo bityo abaganga, bakaba bakomeje kugira ubwitange bataha saa moya z’ijoro aho gutaha saa kumi n’imwe nk’uko bisanzwe.

Mu gihe bakomeje kwinubira uburyo batinda kwivuza usanga ku ntebe bategerezaho muganga ari benshi cyane ari nako abaganga bataruhuka ariko umubare agakomeza kwiyongera umunota ku wundi.

Mutuyimana Servilien

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se bite byo ku bitaro bya Kirehe?. Naho ugerageze utubarize igituma abarwayi bahora batukwa n’abaganga. wongere utubarize impamvu nta bakozi(abaganga)bahamara kabiri n’abandi ba staff wongere utubarize Impamvu Directeur w’ibitaro bya Kirehe ahora atuka abakozi, (abatetsi ba Paterners, abakobwa cyangwa abagore bahakorera), guhindagura abakozi bitewe n’impamvu zitazwi, no guha abakozi akazi mu bitaro hadukurikijwe uko amategeko agena uko abantu babona akazi. Gukora iminsi 4 mu cyumweru kuko agera ku kazi ku wa kabiri aje gutukana muri staff agataha kuwa gatanu.....

munyarwanda yanditse ku itariki ya: 29-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka