Gisagara: Barasaba ko serivisi yo kwita ku babyeyi yakwihutishwa

Abatuye umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara barashima ikigo nderabuzima begerejwe, bagasaba ko serivisi yo kwita ku babyeyi babyara itaragera muri iki kigo nderebuzima yakwihutishwa kuhagera kuko ababyeyi bakivunika bakora urugendo.

Iki kigo nderabuzima giherereye mu murenge wa Kigembe biteganyijwe ko kizajya cyakira abaturage basaga ibihumbi 20 bazajya baturuka muri uyu murenge n’iyo byegeranye ndetse n’abazajya bava mu karere ka Nyaruguru mu gice gihana imibi n’uyu murenge.

Bamwe mu bagana iki kigo nderabuzima bavuga ko cyaje ari igisubizo kuko ngo bakoraga ibirometero byinshi kugirango bagere ku bindi bigo nderabuzima.

Mukamudenge Mariya umwe mu byabyeyi bahivuriza ati « Jyewe icyo iki kigo cyamariye ni ukwivuriza hafi ntavunitse, kandi igihe nk’umwana arembanye umubyeyi n’iyo bwije turanyaruka tukaza bakatwakira ».

Ikigo nderabuzima cya Agahabwa giherereye mu akarere ka Gisagara mu murenge wa Kigombe.
Ikigo nderabuzima cya Agahabwa giherereye mu akarere ka Gisagara mu murenge wa Kigombe.

Nubwo ariko bishimiye icyo kigo nderabuzima cyabegerejwe ngo hari service zimwe zitaratangira gutangwa nk’iyo kwakira ababyeyi baje kubyara, iyo ngo ikaba ikiri imbogamizi.

Karori Sekimonyo umuturage wo muri aka gace ati « Ku babyeyi babyara haracyari imbogamizi kuko hari nk’ababyarira mu rugo kubera gutinya urugendo, abandi inda zikabagwa nabi, mbona bihutishije kuzana serivisi yita ku babyeyi byadufasha cyane».

Nkurunziza Venuste umucungamutungo muri iki kigo avuga ko habayeho ikibazo cyo gutangirana abakozi bake n’ibikoresho bidahagije bityo ntibabashe guhita batangira kwita ku bantu bose, ariko akemeza ko serivisi ya materinite yo izatangira mu gihe cya vuba kitarenze mu matariki 10 uku kwezi kw’ugushyingo.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Bigirimana Augustin, avuga ko iki kigo nderabuzima kizagabanya uburwayi bwa malaria bukunze kugaragara muri aka karere, cyunganira gahunda yo gutera mu mazu imiti yica imibu itera malaria iri gukorwa ubu.

Ibikoresho byifashishwa mu kubyaza byatangiye kugezwa mu kigo nderabuzima.
Ibikoresho byifashishwa mu kubyaza byatangiye kugezwa mu kigo nderabuzima.

Arizeza abaturage bagana iki kigo nderabuzima ko ubuvugizi buri gukorwa kugirango abakozi n’ibikoresho biboneke bityo service zose zikenerwa zigere ku baturage nkuko biteganyijwe.

Ati «Twakoze ubuvugizi tugeza ibibazo byacu ku karere, nako katuvuganira muri minisiteri y’ubuzima, ubu biri gukemuka ndetse na serivisi zitatangwaga ubu zigiye gutangira gutangwa harimo n’iyita kubabyeyi babyara».

Ikigo nderabuzima cya Agahabwa giherereye mu akarere ka Gisagara cyatangiye gukora mu kwezi kwa 3 kuyu mwaka bakira abarwayi b’amaso. Naho mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka nibwo imirimo yo gusuzuma izindi ndwara no gutanga imiti byatangiye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka