Ruhango: Abajyanama b’ubuzima barishimira amahugurwa bahabwa ku kwicungira imitungo

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Ruhango baravuga ko nyuma yo kwibumbira mu makoperative abateza imbere, bishimira amahugurwa bahabwa ku kwicungira imitungo kuko bituma bashobora gucunga no kugenzura neza ibikorwa byabo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 31/10/2014, ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi 2 yari agamije kubakangurira icunga mutungo ry’ibyo binjiza. Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango SEDC ushinzwe kugenzura amakoperative y’abajyanama b’ubuzima ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima.

Habiyeremye Jean de Dieu ashinzwe gukurikirana Amakoperative y’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Ruhango, yasobanuye ko aya mahugurwa aba yateguwe kugirango amakoperative y’abajyanama b’ubuzima ashobore kugira imicungire myiza.

Abajyanama b'ubuzima mu mahugurwa y'iminsi ibiri ku gucunga umutungo.
Abajyanama b’ubuzima mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku gucunga umutungo.

Nyuma y’ibikorwa byo kwita ku kugira inama abaturage uko bitwara mu buzima bwabo, ngo banafata umwanya wo gukora ibikorwa bibateza imbere. Aho usanga bamwe bibumbiye mu makoperative akora ibintu bitandukanye nk’ubworozi n’ubuhinzi.

Abajyanama b’ubuzima bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko bayungukiyemo byinshi, ariko bakavuga ko hari byinshi bagikeneye kwihuguramo, kugirango iterambere ryabo rirusheho kugera ku ntego.

Hakizimana Gad ni umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Ntongwe, avuga ko hari byinshi bagenda bageraho mu iterambere, kuko ngo badahera mu kubungabunga ubuzima bw’abantu gusa.

Aba bajyanama b’ubuzima, bemeza ko hari impinduka nyinshi zabayeho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Akarere ka Ruhango gafite amakoperative 14 y’abajyanama b’ubuzima agizwe n’abantu 1500.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka