Nyamagabe: Kutagira Mitiweli bituma bagana Farumasi nta ruhushya rwa muganga

Bamwe mu bakora muri farumasi mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bahura n’imbogamizi z’abaturage baza kugura imiti kandi nta ruhushya rwa muganga bafite, bitewe n’uko nta bwisungane mu kwivuza bishyuye bakiringira kuzagana farumasi igihe barwaye.

Hari abaturage batitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kubera ubushake bucye bwo kuyitanga ndetse n’impamvu z’ubushobozi buke cyangwa bitewe n’uko umubare wabagomba kwishyurirwa mu muryango ari mwinshi, bityo bakumva ko nibarwara bazagana za farumasi.

Umwana w’umukobwa twasanze kuri farumasi nyina amutumye imiti y’amarariya kubera ibinyetso byayo yumvaga afite yagize ati: “yambwiye ngo nze mugurire imiti hano muri farumasi, kuko mutuweli yacu ntiruzura bitewe n’ufite ubumuga tumaze igihe kinini tuvuza”.

Abatanga imiti muri za farumasi bagira imbogamizi z'ababasaba imiti nta ruhushya rwa muganga bafite.
Abatanga imiti muri za farumasi bagira imbogamizi z’ababasaba imiti nta ruhushya rwa muganga bafite.

Gaston Kazeneza umwe mu batanga imiti muri farumasi aravuga ko abaturage bakwiye kujya babanza kwa muganga kandi ko abayobozi bakwiye gushishikariza abaturage gutanga mutuweli ko ahanini ari yo mpamvu ituma batajya kwa muganga bakagana farumasi.

Yagize ati: “icyakorwa ni uko abantu bose batahiriza umugozi umwe niba ari utanga imiti akagira inama abarwayi yo gutanga mutuweli, niba ari kwa muganga bakagira inama, kandi ikakwa neza kuko hari n’abayobozi bayaka nabi ari nko gushikanuza abaturage bityo natwe byadufasha”.

Umuyobozi w’akarere wungirije w’imibereho myiza y’abaturage, Bwana Emile Byiringiro yadutangarije ko kutagira mutuweli ari byo bituma abaturage bagana za farumasi, kandi ko ingamba zihari ari ugukomeza gushishikariza abaturage kuyigura.

Yagize ati: “ni ugukangurira abaturage kujya muri mutuweli, uburyo bagomba gucunga ubuzima bwabo, ariko noneho nayo ma farumasi tukayegera kugira ngo nabo ntibajye bemerera umuturage kugura imiti nk’ugura ibindi bicuruzwa bisanzwe”.

Ubuyobozi busaba abaturage kutazajya bapfa gufata imiti nta burenganzira babiherewe na muganga ko byabateza ibyago ku buzima bwabo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka