Ibitaro bya Rwinkwavu byakemuye ikibazo cyo kubura Oxygene

Ibitaro bya Rwinkwavu biri mu karere ka Kayonza ntibikigira ikibazo cyo kubona umwuka wa Oxygene uhabwa abarwayi bawukeneye, nyuma y’aho biboneye imashini ikurura umuyaga wo mu kirere ikawuyungurura ikavanamo uwo mwuka wa Oxygene.

Ibitaro ngo bimaze amezi akabakaba ane bifite iyo mashini, ikaba ngo imaze gukemura ibibazo byinshi kuko mbere ibyo bitaro byazaga gushaka Oxygene mu bitaro by’i Kigali bisanzwe bifite mwene izo mashini.

Ibyo ngo byatumaga ibitaro bisohora amafaranga menshi kuri izo ngendo ndetse n’abakozi bagiye kuzana uwo mwuka bakahatakariza umwanya kandi bakabaye bakora akandi kazi ku bitaro nk’uko bisobanurwa na Butera Rwaka Modeste ushinzwe imicungire y’abakozi muri ibyo bitaro.

Agira ati “Twajyaga i Kigali gatatu mu cyumweru. Utarajya ku giciro cy’umwuka ubwawo twazanaga hiyongeragaho na mazutu imodoka ikoresha n’abakozi bagatakaza umwanya usaga amasaha atandatu bajya gushaka ya Oxygene. Ubwo urumva ku mikorere hari igihombo kuri abo bakozi”.

Iyi mashini ikora umwuka wa Oxygene yatumye abarwayi bakenera kongererwa umwuka bawubona ku buryo buhagije.
Iyi mashini ikora umwuka wa Oxygene yatumye abarwayi bakenera kongererwa umwuka bawubona ku buryo buhagije.

Imwe mu nyungu zikomeye ibitaro bya Rwinkwavu bikesha kuba byarabonye iyo mashini ikora umwuka wa Oxygene ngo ni ukuba amafaranga byasohoraga mu bikorwa byo kujya kuwushaka i Kigali asigaye akora ibindi.

Gusa ikiruta ibindi ngo ni uko n’abarwayi bakeneye kongererwa umwuka basigaye bawubonera igihe, kandi bakawuhabwa uko bawandikiwe na muganga bitandukanye na mbere aho umurwayi yandikirwaga umwuka ariko ntawuhabwe wose kubera ko ugomba gusaranganywa abarwayi benshi.

Butera akomeza agira ati “Mu gufasha abarwayi byarafashije cyane kuko umwuka ubonekera ku gihe, niba twawikoreye ntidushobora kuwubura. Ukurikije urugendo rwo kujya kuwuzana i Kigali ntibyari byoroshye ko abarwayi bawubona uko bawukeneye. Rimwe byabaga ngombwa ko bafata muke ugereranyije n’uwo abaganga babateganyirije”.

Butera avuga ko ubu bitashoboka ko umurwayi ahabwa umwuka muke kuko ibyo bitaro bisigaye biwikorera. Iyi mashini ikora umwuka wa oxygene ngo ifite agaciro gasaga miriyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ibitaro bya Rwinkwavu bikaba byarayihawe n’umwe mu bafatanyabikorwa ba byo.

Mu rwego rwo kurushaho korohereza abarwayi bakenera kongererwa umwuka, ibyo bitaro ngo birateganya gushyiraho imiyoboro ihuza iyo mashini n’inzu abarwayi barwariramo kugira ngo umwuka ujye ubasanga aho bari bitabaye ngombwa ko hagira umuganga ujya kuwuvana aho uba watunganyirijwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka