Ngororero: Nta muyobozi wemerewe kumarana imisanzu ya mitiweli amasaha arenze 24

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi bo mu tugari bahabwa amafaranga y’imisanzu y’abaturage mu kwivuza bakamara ighe kinini batarayatanga, ubuyobozi bw’akarere bwabafatiye ingamba.

Ingamba zashyizweho ni itegeko rivuga ko nta muyobozi wemerewe kumarana ayo mafaranga igihe kirenze amasaha 24 atarayageza kuri konti z’ubwisungane mu kwivuza kandi akerekekana urupapuro rwa banki rubyemeza.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero, Havugimana Venuste, avuga ko hari abayobozi bakora ayo makosa maze bakabanza gucuruza cyangwa gukoresha ayo mafaranga mu nyungu zabo bwite.

Ibi ngo bituma ibipimo nyakuri by’ubwisungane mu kwivuza bitazamuka nkuko bikwiye. Ibi kandi ngo ni nabyo ntandaro yo kunyereza amafaranga y’abaturage byagiye bigaragara muri aka karere.

Ikarita ya mitiweli.
Ikarita ya mitiweli.

Umuyobozi w’akarere Ruboneza avuga ko nihagira uwo bigararaga ko yamaranye ayo mafaranga igihe kirenze icyateganyijwe azafatwa nk’uwanyereje umutungo w’abaturage.

Nubwo atagaragaje uburyo bazabasha gutahura abo bayobozi, avuga ko bafite uko babyiteguye kandi bizabafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.

Hari abaturage bagiye babangamirwa no gutinda guhabwa amakarita yo kwivuza nyamara baramaze gutanga imisanzu yabo, ibi bikaba byaraturukaga kuri abo bayobozi batatangaga amafaranga yabo ku gihe.

Akarere ka Ngororero kakaba gaharanira kuzagira umwanya mwiza muri iki gikorwa gafata nk’ingirakamaro ku buzima bw’abaturage.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka