Gisagara: Nta mubyeyi ugihangayikishwa no kubura aho abyarira

Ababyeyi bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gikore, baratangaza ko kuva bubakiwe inzu yakira ababyeyi bajya kubyara ntawe ukibyarira mu rugo.

Hashize igihe kigera ku mwaka abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Gikore bubakiwe inzu yakirirwamo ababyeyi baje ku byara. Aba baturage bavuga ko kugira iyi nzu byabafashije cyane kuko mbere hari abangaga kuhaza kuko nta byumba by’umwihariko ku babyeyi byahabaga.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima witwa Mugabekazi Jeanne avuga ko byatumye abagore bitabira kujya kubyarira kwa muganga, kuko mbere abenshi babyangiraga kuko babaga babona ari akajagari kuba umubyeyi ari ku nda akaba hamwe n’abandi barwayi bose.

Ati “Ubu ntawe tugihatira kujya kwa muganga igihe afashwe n’inda kuko basigaye bafite inzu ibagenewe bakirirwamo, habayeho impinduka cyane barisanzura kandi inzu yabo irimo isuku ihagije”.

Inzu yababyeyi yatumye bitabira kubyarira kwa muganga ndetse inatuma barushaho guhabwa serivisi zinoze.
Inzu yababyeyi yatumye bitabira kubyarira kwa muganga ndetse inatuma barushaho guhabwa serivisi zinoze.

Mariya Nyiramwiza, umwe mu babyeyi bivuriza kuri iri vuriro avuga ko nta mubyeyi ukwiriye kujya ku nda ngo abe hamwe n’abivuza malariya cyangwa izindi ndwara. Ibi rero ngo bikaba byaratumaga nawe yumva kujya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gikore bimuruhije, kandi andi mavuriro nayo ari kure.

Ati “Ubwa mbere mbyara naje ku kigo nderabuzima nangira nabwo ari uko bampase, ariko ubundi rwose numvaga nta gutaka abantu bose yewe harimo n’abana bandeba. Ubu ariko ubwo batwubakiye inzu y’ababyeyi nta cyambuza kujya kwa muganga i Gikore”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gikore, Soeur Gatera Immaculée nawe yemeza ko hari byinshi byahindutse mu mibereho y’ababyeyi bagana iki kigo, kuko ngo usibye no kubona inzu yabo bisanzuriramo byatumye banabasha kwitabwaho ku buryo buhagije.

Ati “Mbere koko ntibyari byoroshye kwita ku mubyeyi uri mu bandi barwayi yitegura kubyara, no kubakurikirana ntibyabaga byoroshye cyangwa ngo bikorwe uko bikwiye, ariko ubu barisanzura kandi bagahabwa ibyangombwa byose bagomba”.

Umurenge wa Kansi iki kigo nderabuzima cya Gikore giherereyemo kugeza ubu uza ku isonga mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza aho no mu mwaka w’imihigo 2013-2014 wongeye kuza ku isonga ku kigereranyo cya 100%.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka