Bugesera: Ecobank yageneye abatishoboye mituweli n’imiti ya malariya

Abakozi n’abayobozi ba Ecobank bagendereye abatishoboye barwariye ku bitaro bya Akamabuye mu karere Bugesera, babagenera ubufasha butandukanye burimo ubwisungane mu buvuzi “mitweli” n’imiti ya malariya bifite agaciro ka miliyoni umunani z’Amanyarwanda.

Gilles Guerard umuyobozi mukuru wa ecobank Rwanda yavuze ko ari inshingano zabo nk’abakozi gufasha abatishoboye. Iyo ikaba ari yo mpamvu nk’umuryango mugari wa Ecobank waje kwifatanya n’aba baturage kuri uyu wa gatandatu tariki 8/11/2014.

Bamwe mu bagenewe ubwisungane mu kwivuza babushyikirizwa.
Bamwe mu bagenewe ubwisungane mu kwivuza babushyikirizwa.

Yakanguriye abaturage kwirinda indwara zirimo malariya na Ebola batangira amakuru ku gihe aho baketse uyirwaye. Yagize ati “Gukumira malariya na Ebola mu bihugu bya Afurika biherereye munsi y’ubutayu bwa sahara ni ingenzi.”

Yakomeje avuga ko muri Afurika abaturage bagera ku bihumbi bibiri buri munsi bazize malariya naho ku isi hose bakagera ku bihumbi 700, iyo ikaba ari nayo mpamvu yabateye guhaguruka bakayirwanya by’umwihariko mu karere ka Bugesera.

Abayobozi n'abakozi ba Ecobank batambagizwa ibitaro bya Akamabuye.
Abayobozi n’abakozi ba Ecobank batambagizwa ibitaro bya Akamabuye.

Rutagengwa Alfred, Umuyobozi mukuru wibitaro bya kamabuye yavuze ko malariya izakumwanya wa mbere mu guhitana abaturage benshi muri aka karere, aho yatanze urugero ko hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa muanani uyu mwaka malariya yahitanye abantu 25 muri aka karere.

Zimwe mu ngamba bafashe zo guhangana n’iyi ndwara ni ugukoresha inzitiramibu ariko ugasanga abaturage benshi bataziryamamo ahubwo bakazisasira inkoko, nk’uko Rutagenwa yakomeje abitangaza.

Abayobozi bakuru muri ecobank baganira n'umuyobozi w'ibitaro bya Akamabuye.
Abayobozi bakuru muri ecobank baganira n’umuyobozi w’ibitaro bya Akamabuye.

Yoramba Joseph umwe mu bafashijwe kwivuza akaba afite abana arera 13, yavuze ko yari yarabuz uko yivuza n’umuryango we kubera ubushobozi buke ariko kuri ubu ikizere kikaba cyagarutse.

Ecobank isanzwe ikora uyu munsi yagize ngaruka mwaka, aho mubihugu bisaga 36 ikorera ubuyobozi n’abakozi basubira inyuma bakajya gufatanya n’abaturage mu iterambere no gufatanya kurwanya indwara hafafashwa abatishoboye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka