Rubavu: Ibitaro bya gisirikare birateganya igikorwa cy’icyebwa ku bagabo 5000

Abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare bari mu karere ka Rubavu aho bazamara ibyumweru bibiri mu bikorwa byo gupima Virusi itera Sida no gucyeba (gusiramura) abagabo ibihumbi bitanu hakoreshejwe uburyo bugezweho bwa Prepex.

Ibi bikorwa birimo gukorerwa ku kigo nderabuzma cya Byahi mu murenge wa Rubavu hamwe n’ikigo nderabuzma cya Karambo mu murenge wa Kanama kuva kuri uyu wa kabiri tariki 02/12/2014. Ahandi iki gikorwa kizabera ni mu kigo ngororamuco kigisha ubumenyi kiri Wawa mu karere ka Rutsiro.

Urubyiruko rwitabiriye gusiramurwa ku kigo nderabuzima cya Byahi.
Urubyiruko rwitabiriye gusiramurwa ku kigo nderabuzima cya Byahi.

Urubyiruko rwinshi n’abagabo bo mu karere ka Rubavu na Nyabihu babyitabiriye ku bwinshi aho ku munsi abarenga magana atanu basanga abaganga ngo babafashe nyuma y’igihe kinini bari barashatse iyi serivisi ariko ntibayibone.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisirikare Col. Dr.Karenzi avuga ko ibikorwa bafasha abaturage babikorana urukundo kandi bashaka ko abaturage bagira ubuzima bwiza, mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Sida ngo bagomba gufasha abaturage kuyirinda babaha amahirwe yo guhagarika aho yandurira.

Urubyiruko rwari ku murongo rwiteguye kujya gupimwa no gusiramurwa.
Urubyiruko rwari ku murongo rwiteguye kujya gupimwa no gusiramurwa.

Nubwo kwisiramuza bitarinda virusi itera Sida 100% ngo bigabanya ibyago byo kwandura kugera kuri 60% ku bagabo naho ku bagore bikabarinda kwanduzwa kanseri y’inkondo y’umura kuburyo kwisiramuza ari ikintu cyiza Abanyarwanda bagombye kwitabira.

Abaganga bo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe n'abafatanya bikorwa bitabiriye gutangiza icyumweru cy'ibikorwa bya gisirikare.
Abaganga bo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe n’abafatanya bikorwa bitabiriye gutangiza icyumweru cy’ibikorwa bya gisirikare.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mudufashe kubigo nderabuzima; icyo gikorwa cyo gusiramura abagabo kizahoreho.

alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

nanjye nakangurira abagabo kwitabira gahunda yo kwikebesha kuko ari isuku ubusanzwe kandi bigatanga amahirwe yo kutandura agakoko gatera SIDA mu gihe ukoze imibonano idakingiye. mubyitabire muri benshi rero

gafunga yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka