Musanze: Abasaza n’abakecuru 180 bagiye kuvurwa indwara y’ishaza

Abasaza n’abakecuru bava mu turere dutandukanye kuva ku cyumweru tariki ya 02/11/2014 bari ku Bitaro bya Ruhengeri aho barimo kuvurwa indwara y’ishaza. Muri iki gikorwa kizamara icyumweru biteganijwe ko abantu 180 bazavurwa.

Ahorukomeye Phocas, umusaza wibana wo mu Murenge wa Shyira, akarere ka Nyabihu waje kwivuza indwara y’ishaza, avuga ko yamuteye guhuma, ubuzima bwe bukaba bwaramugoraga kuko ntacyo ashobora kwikorera.

Nyuma yo kumenya ko ishaza ari indwara ivurwa igakira, uyu musaza yaje kwivuza ijisho rimwe atangira kubona n’ikimenyimenyi ngo yatahanye isaha azajya areberaho igihe.

Abaganga baturutse muri Espagne bari mu gikorwa cyo kubaga ishijo bakoresheje ikoranabuhanga.
Abaganga baturutse muri Espagne bari mu gikorwa cyo kubaga ishijo bakoresheje ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa mbere, Ahorukomeye ni umwe barwayi b’ishaza bavuwe n’Ikigega Barraqueur cyo gihugu cya Espanye, umuryango utanga ubufasha mu buvuzi bw’amaso ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, akibona ko n’irindi jisho birangiye na ryo ryongeye kureba ibyishimo byamurenze.

Ahorukomeye, n’ibyishimo byinshi, agira ati “ndikubona rwose, byaciyemo rwose ahubwo muganga oyeee!!! Rwose uragahoraho”.

Dr. Muhire David uri muri icyo gikorwa cyo kuvura indwara y’ishaza avuga ko ku munsi wa mbere bavuye abarwayi 20 ariko ngo buri munsi bazajya bavura nibura abarwayi 40, bakazageza ku kuwa gatandatu bakoreye nibura abagera ku 180.

Indwara y’ishaza ifata cyane cyane abantu bakuze kubera izabukuru ariko ngo n’umuntu wakomeretse mu jisho ashobora kuyirwara cyangwa umwana muto wayivukanye; nk’uko Dr. Muhire akomeza abitangaza.

Umuganga ari gusuzuma umurwayi w'ishaza.
Umuganga ari gusuzuma umurwayi w’ishaza.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Déogratias Ndekezi atangaza ko indwara y’ishaza iteye inkeke cyane akaba ari yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima ifasha abaturage kuyivuza ku buntu.

Agira ati “Ni igikorwa Minisiteri yatekereje mu rwego rwo gufasha abaturage bayo kugira ngo babone ubuvuzi. Murabizi kutabona ni intandaro y’ubukene, yo guhora usabiriza ariko Minisiteri yacu yifuje ko bavurwa bidasabye amafaranga”.

Dr. Ndekezi agira inama abafite ikibazo cy’iyo ndwara kwihutira kujya kwa muganga hakiri kare kugira ngo bavurwe kuko ni indwara ivurwa igakira.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega abaganga b’umutima mwiza, imana ibahe umugisha kuko batabaye imbaga bityo ikaba igiye kongera kubona isi ibikesha ubuhanga n’umutima mwiza w’aba baganga

karasanyi yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka