Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze byatashye ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi cyubatswe ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, One Sight watanze hafi miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abagana n’abakorera ku ivuriro rya Rutabo giherereye mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, barasaba ko cyakwongererwa ubushobozi kuko umubare w’abayigana urenze ubushobozi bwayo bigatuma n’abaganga bahakorera imvune zibabana nyinshi.
Impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kigeme zirishimira ko zavuwe indwara z’amenyo zatumaga benshi barara badasinziriye, izi ndwara zikaba zitavurwaga umunsi k’uwundi bitewe n’uko serivisi z’amenyo zihenze.
Mu gikorwa cy’imurikabikorwa kiri gukorwa n’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi abaturage bishimiye ko bari gupimwa zimwe mu ndwara zitandukanye bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Abakozi b’Ibitaro bya Gahini byo mu Karere ka Kayonza barasabwa kubaha umurwayi kuko ari we mukoresha wabo mukuru, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Muvunyi Alphonse tariki 16 Nyakanga 2015 ubwo ibyo bitaro byashimiraga abakozi babyo babaye indashyikirwa mu mwaka wa 2014/15.
Umusore wo mu Kagari ka Karwasa mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze wagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe biturutse kuba yaranywaga ibiyobyabwenge bitandukanye akagira amahirwe yo “gukira” yatangiye gufasha abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Kuva mu mwaka ushize wa 2014 abaturage bivuriza ku bitaro bya Kabgayi barinubira kuba bigurira imiti iyo bagiye kwivuriza ku bitaro bya Kabgayi, kandi baratanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara buratangaza ko umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka wa 2015-2016 bazawuhigura 100% kuko bagize umusaruro mwiza w’ibigori, bakanegerezwa ivuriro rito (Poste de santé) mu Kagari ka Muyaga.
Imibare igaragazwa n’Ibitaro bya Rubavu igaragaza ko umubare w’abagaragaraho Malariya biyongera, mu gihe abaturage bavuga ko bari bazi ko yacitse ngo abayirwaye bakaba bihutira kwivuza mu bavuzi gakondo bakeka ko ari amarozi.
Nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri ba Hillside High School Matimba bafatiwe n’ihungabana ( Mass Hysteria), bane muri bo bagasubizwa iwabo mu rugo, abanyeshuri biga muri icyo kigo barifuza ko bagira abantu baba hafi mu bujyanama (psychologists) kugira ngo batazongera guhura n’iki kibazo.
Umushinga Pertners in Health (Inshuti mu buzima) wizihije isabukuru y’imyaka 10 umaze ukorera mu Karere ka Kirehe, abaturage bahamya ko wabafashije mu mibereho yabo mu gihe bamwe bari baratakaje icyizere cyo kubaho.
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Gisirikare (Army Week) ingabo z’ u Rwanda ziri mu karere ka Gicumbi kuvura abaturage indwara zitandukanye ku buntu, aho ibikorwa by’ubuvuzi byakomereje ku kigo nderabuzima cya Rubaya kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015.
Imibare y’abarwayi bo mu mutwe ibitaro by’i Ndera byakiriye hagati ya 2004-2014 yakomeje kwiyongera kuva kuri 68 kugera ku 1368, bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge, bituma Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isaba ubufatanye n’inzego zose kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bwemeza ko uruganda rukora umwuka wa Oxygen (Oxygen Plant) muri ibyo bitaro rwagize uruhare runini mu kugabanya impfu z’abana b’impinja, cyane cyane abavuka batujuje ibiro.
Nabonibo Joseph wafashwe n’indwara yo kuzana udusununu ku munwa bikaza kuzamo ikirokoroko gikomeye kimeze nk’icyamunzwe, aracyasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire ajya mu mavuriro atandukanye adakira.
Ishyirahamwe ry’abaganga b’abakiristo bakorera mu bitaro binyuranye byo hirya no hino mu Rwanda batangiye igikorwa kizamara iminsi ibiri, bavuririra mu Kigo Nderabuzima cya Gashora mu Bugesera indwara zinyuranye.
Abaturage b’umudugudu wa Cyabahanga akagari ka Bushoga umurenge wa Nyagatare, bishimira ibimina bya mituweri bishyiriyeho, kuko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bigatuma batakirembera mu ngo ngo bivuze ibyatsi.
Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), byatangiye kwegereza serivisi z’ubuvuzi abarwayi bafite gahunda yo kubagwa ariko kubera ubwinshi bwa bo bakamara igihe bategereje ko babagwa.
Abaturage bagera kuri 200 batuye mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke ntibashobora kujya kwivuza kwa muganga kubera imyemerere yabo, bo bashingira ko Imana ariyo ibakiza kuko nta kiyinanira bigatuma basenga aho kugira ngo bajye kwivuza.
Abajyanama b’ubuzima barishimira ko bavunwe amaguru bakegerezwa Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi, nyuma y’uko bakoraga ibirometero birenga 30, ngo bikaba byaratumaga hari n’abajyanwaga kwa muganga bitewe n’urugendo rurerure bakabyarira mu nzira.
Abunzi bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko nubwo Leta yabemereye kubishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yishyurwa bitinze bikabagiraho ingaruka, kuko hari ubwo batavurwa kubera ko bataratangirwa iyo misanzu.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kaminuza mpuzamahanga igiye kubakwa mu karere kabo izazamura iterambere ry’abahatuye kuko izatanga akazi, igure umusaruro w’abaturage kandi inafashe abajyaga kwigira kure.
Ihuriro ry’Abanyeshuri ba Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) baremeye abantu 30 itifashije yo mu karere ka Kicukiro baturiye iri shuri ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) irasaba abasanzwe bafite utuduka duto tw’imiti (Comptoirs Pharmaceutiques) kuduhagarika bagakora mu mavuriro aciriritse (Poste de santé); icyakora ikaba itarabasha kubibumvisha kubera ko ngo Poste de santé zihagije bajya gukoramo.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye gutangira igikorwa cyo kubaga abarwayi bari bategereje kubagwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.
Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.
Mu gihe abaturage bo mu tugari twa Sheri na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika ngo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi kuko nta kigo nderabuzima cyari hafi yabo ; barishimira ko abafatanyabikorwa b’Abanyakoreya babubakiye ivuriro rito (Poste de Sante) ribafasha kwivuriza hafi, ariko bagasaba ko ryakora no mu masaha ya (...)
Abakozi birukanywe ku mavuriro yo mu Karere ka Rutsiro baribaza impamvu badasubwizwa mu kazi kandi haratanzwe amabwiriza yo kubasubiza mo, amavuriro akavuga ko nta gahunda bafite yo kubasubiza mo kubera amikoro make.
Abasura abarwayi mu bitaro bya Kirehe bavuga ko babangamiwe n’uburyo bafatwa iyo bageze ku bitaro kuko bahezwa hanze bakarindira isaha yo kwinjira ari nako bicwa n’izuba bananyagirwa, ibyo bikabatera gutinda kugeza ku barwayi ingemu n’ibindi bakenera.