Abagize Rotary bemeye gukomeza kuvura Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye abaganga baturuka mu Buhinde b’Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubumuntu wa Rotary, na bo bamwizeza kuzakomeza kuvura Abanyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yashimiye izi nzobere z’abaganga mu izina ry’Abanyarwanda bose badashoboye kwivuza indwara zikomeye, zirimo izifata amagufa, impyiko n’imiyoboro y’inkari, indwara zifata mu matwi, mu mazuru, mu mihogo, ndetse n’ibibyimba bitandukanye.

Perezida Kagame ubwo yahuraga n'abaganga bagize Rotary International.
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abaganga bagize Rotary International.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo hagati y’Umukuru w’Igihugu n’abaganga bagize Rotary International, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Werurwe 2016, Umuyobozi wa Rotary International, Rajendra K. Saboo, yavuze ko na bo bamwijeje kuzakomeza kuvura indwara zikomeye ku bantu badafite ubushobozi bwo kuzivuza.

Rajendra K. Saboo yagize ati “Perezida Kagame yadusabye ko uyu mubano wakomeza ndetse ukarushaho gutezwa imbere; twamwijeje ko tuzashyiraho itsinda rikorera mu Rwanda, kandi rizagera n’ahandi muri Afurika kuko ari umugabane utanga icyizere cy’ejo hazaza heza; u Rwanda ni urugero rwiza rubigaragaza.”

Izi nzobere z’abaganga b’Abahinde zari zimaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, aho zavuye abarwayi 304 mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe no mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Perezida Kagame ubwo yahuraga n'abaganga bagize Rotary International.
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abaganga bagize Rotary International.

Aba baganga bari mu butumwa bwiswe “Global Grant 1639021-4th Rotary Medical Mission Vocation Training Cum Medical Mission from India to Rwanda.”

Aba bavuzi bemereye kandi Leta y’u Rwanda kohereza mu Buhinde abana 20 bafite ibibazo by’umutima bakavurwa ku buntu; ndetse no gukomeza guhugura abaganga b’Abanyarwanda haba mu gihe Rotary yaje mu Rwanda, cyangwa kohereza Abanyarwanda kwihugurira mu Buhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka