Abaturage bitabiriye gutanga amaraso barenga abo bateganyaga

Igikorwa cy’ubutabazi bwo kutanga amaraso cyakorewe mu kigo nderabuzima cya Nyanza mu karere ka Nyanza cyitabiriwe n’abaturage barenga abo bateganyaga.

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake agenewe indembe mu bitaro byo mu Rwanda cyakozwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2016 ari na wo munsi iki kigo nderabuzima cya Nyanza cyijihijeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abarwayi aho bari hose ku isi.

Abitabiriye gutanga amaraso biganjemo urubyiruko
Abitabiriye gutanga amaraso biganjemo urubyiruko

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyanza, Tuyishime Kanyandekwe Paul ubwo icyo gikorwa cyari kigikomeje yatangarije Kigali Today ko ubwabo bateganyaga kubona abantu batarenze 60 bitabira gutanga amaraso ariko batunguwe no kubona abaturage baza ari benshi bakarenga abo bari biteze kubona.

Yagize ati “Dutegura iki gikorwa cyo gutanga amaraso twumvaga ko tutazabona abantu barenga mirongo 60 ariko bageze muri 80 igikorwa kigikomeje ari byo byerekana ko abantu bamaze gusobanukirwa n’akamaro kacyo.

Uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyanza cyakorewemo iki gikorwa cyo gutanga amaraso avuga ko kuyatanga ari ingirakamaro kuko buri wese akwiye kuba yayatanga kugira ngo arokore ubuzima bwa bamwe baba bari mu kaga bakoze impanuka cyangwa bagize ibindi bibazo.

Ati “Umuntu utanze amaraso aba atanze ubuzima bwe niyo mpamvu ari igikorwa cy’ubutwari intwari bwo gushimirwa kuko haba hari undi muntu ahesheje ubuzima binyuze mu gutanga amaraso ye”.

Bahavanye amaraso agenewe gufasha abayabuze
Bahavanye amaraso agenewe gufasha abayabuze

Muri iki ko nderabuzima cya Nyanza abantu bitabiriye gutanga amaraso biganjemo urubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye ndetse n’abaturage bose baje babyibwirije kugira ngo bafashe indembe ziyakeneye.

Dr Dusengumuremyi Theophile, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso mu Ntara y’Amajyepfo gifite icyicaro mu karere ka Huye yavuze ko gutanga amaraso ari ibintu bikwiye kwitabirwa na buri munyarwanda wese kuko buri wese ashobora gukenera guhabwa amaraso”.

Umuntu utanga amaraso agomba kuba afite imyaka 18 y’amavuko n’ibiro nibura 50 kuzamura kandi atarengeje imyaka 60 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka