Abikorera barashishikarizwa gushora imari mu bikorwa by’ubuzima

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, arashishikariza abikorera gushora imari no mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bifashe buri Munyarwanda kubone ubuvuzi bwiza.

Yabibasabye kuri uyu wa 30 Werurwe 2016 ubwo yari mu Karere ka Bugesera atangiza inama yiga ku mpinduka mu bijyanye n’ishoramari mu rwego rw’ubuzima.

Minsitiri Amb Claver Gatete ashishikariza abikorera gushora imari mu by'ubuzima.
Minsitiri Amb Claver Gatete ashishikariza abikorera gushora imari mu by’ubuzima.

Uretse kwigira hamwe ibijyanye n’ishoramari mu bijyanye n’ubuzima, iyi nama iranasuzumirwamo ibyagezweho nyuma y’impinduka zakozwe mu rwego rw’ubuzima mu myaka 15 ishize no kwitegura gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals).

Minisitiri Claver Gatete yagize ati “ nyuma y’uko habayeho ihungabana ry’ubukungu maze rigashegesha isi ndetse habaho ibibazo bitandukanye nk’intambara, byatumye bamwe mubateraga inkunga urwego rw’ubuzima batagitanga inkunga zabo.”

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo kugira ngo urwego rw’ubuzima rudasubira hasi kandi dushaka ko buri Munyarwanda bumugeraho”. Aha ni ho yahereye ashishikariza abikorera gushora imari mu rwego rw’ubuzima.

Bamwe mu bikorera bashoye imari mu rwego rw’ubuzima ariko, baravuga ko kuri ubu hatarimo inyungu nyinshi kuko ababagana bakiri bake.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama.

Gusa, ngo hajemo abashoramari benshi barushaho kunguka cyane nk’uko bivugwa na Rugenera Marc, Umuyobozi wa Radiant, imwe muri sosiyete zitanga ubwishingizi bwo kwivuza mu Rwanda.

Yagize ati “Dufite imbogamizi kuko turimo guhura n’igihombo muri iyi minsi kuko abatugana bakiri bake ariko turizera ko mu minsi iri imbere icyo gihombo kizavamo kuko abantu bagenda bamenya ibyiza byo kutugana.

Turashishikariza abakoresha ko batugana abakozi babo bakavuzwa maze urwego rwacu na rwo rugatera imbere”.

Minisiteri y’ubuzima, yo yatangaje ko ibyagezweho mu bijyanye n’ubuzima muri iyi mwaka 15 ari ibyo kwishimara, ariko ikavuga ko urugendo rugikomeje kuko bitaragera aho bishimishije.

Akaba ari yo mpamvu bashishikariza abikora gushora imari mu bijyanye n’ubuzima ariko batagamije gushaka inyungu nyinshi ahubwo ari ukugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka