Rutsiro: Umwarimukazi wari urwaye impyiko yamaze kuvurwa

Umwarimukazi Nikuze Vestine wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Murama muri Rutsiro, wagiye kwivuriza mu Buhinde, aratangaza ko ikibazo cy’impyiko yari afite cyakemutse kuko yavuwe.

Tariki ya 27 Mutarama 2016 ni bwo Nikuze yashyizwemo impyiko ya murumuna we bajyanye mu gihugu cy’Ubuhinde, akaba avuga ko ameze neza ugereranyije na mbere atarahabwa iyo mpyiko.

Nikuze Vestine, abaganga bamaze kumushyiramo impyiko yahawe na murumuna we, none ngo ameze neza.
Nikuze Vestine, abaganga bamaze kumushyiramo impyiko yahawe na murumuna we, none ngo ameze neza.

Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendanwa, yagize ati "Banshyizemo impyiko kuri 27 Mutarama, ndumva meze neza kuko naranabyimbutse, sinkibyimbye. Ubu bantegetse kunywa litiro 5 z’amazi, ndyanywa nta kibazo. Mbese ugereranyije na mbere, ubu ni bwo meze neza."

Nikuze avuga ko na murumuna we bose bameze neza kandi agashimira abamufashije kugira ngo yivuze kuko we atari kubyishoboza.

Agira ati “Mu by’ukuri, ndashimira mbikuye ku mutima abantu bose batanze uko bifite bagakusanya amafaranga yo kumvuza aha mu Buhinde, nzakomeza kubashimira igihe cyose nzaba nkiriho, Imana ibampere umugisha."

Nikuze (iburyo) na murumuna we ngo biteganyijwe ko bazasezererwa mu kwezi gutaha.
Nikuze (iburyo) na murumuna we ngo biteganyijwe ko bazasezererwa mu kwezi gutaha.

Uwamahoro Aimable, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama Nikuze Vestine yigishaho avuga ko bashimishijwe no kumva inkuru y’uko umwarimu wabo yakize uburwayi bw’impyiko yari amaranye hafi imyaka ibiri.

Nikuze Vestine biteganyijwe ko azakorerwa isuzuma rya nyuma mu kwezi kwa 3 ari na bwo azahita agaruka mu Rwanda.

Uyu mwarimukazi amaze kuvurwa n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24, hakaba hakibura miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ku yakusanyijwe.

Murumuna wa Nikuze wamuhaye impyiko, na we ngo ameze neza.
Murumuna wa Nikuze wamuhaye impyiko, na we ngo ameze neza.

Ubuyobozi bw’ishuri yigishaho buvuga ko hazakomeza ubukangurambaga bwo gusaba ubufasha kugira ngo na yo aboneke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

i MANA ishimwe.ntabwo narinziko ari vestine !twiganye nawe I murunda.

nteziryayo fidele yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

Imana ishimwe yo yamufashije akaba ameze neza cyane

Saidi yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Imana ishimwe kuba mushiki wacu yongeye kugira ubuzima buzira umuze kandi ndashimira Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi kubw’umuco wogufatanya n’ubutabazi uturanga muze nubundi abura tuyatange uko umuntu yifite.

Sinayobye Eric yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Imanishimwe yo ikoz’umurimo ukomeye kandi namwe banyarwanda banyarwa kazi mwaize icyo mwigoma Imana ibahe umugisha kandi nariya abura kubw’umuco w’ubutabazi no gufatanya Abanyarwanda tugira twiteguye kuyatanga.

Sinayobye Eric yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

ye were ndishimeye cyane

maxime coped yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

yooo Imana ishimwe weeeee

maxime yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka