Abaturage bo mu tugari twa Kabaya na Kiringa, ho mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko ivuriro riciriritse rya Kabaya (Poste de Sante) begerejwe rizatuma bivuriza hafi, rinatume kandi badasubira kwivuza magendu muri Uganda.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga arasaba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) kugira icyo ikora kugira ngo umubare w’ababyaza wiyongere, bityo ibitaro bibashe kurushaho gutanga serivisi nziza ku babyeyi babyarira kwa muganga.
Mu gihe kuri uyu wa 30 Mata 2015, mu isoko rya Nyagatare hafatiwe abavuzi gakondo bacururiza imiti mu isoko kandi bibujijwe na Minisiteri y’Ubuzima, Umubyeyi Jolly, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Karere ka Nyagatare asaba abavuzi gakondo bose gushaka amazu bakoreramo kandi afite isuku.
Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.
Dr Jeef Crandall, umuganga w’Umunyamerika yubakiye ibitaro bya Kibogora inzu igezweho ivurirwamo abana, yibuka umwana we waguye mu Rwanda ubwo yari umuganga ku bitaro bya Kibogora.
Inkera y’imihigo mu buzima ni gahunda y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bitagenda neza muri gahunda z’ubuzima.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bahuye n’ihohoterwa bagafashwa n’ikigo cya “One Stop Center,” barasaba ko cyakwegerezwa abaturage kuko ngo bakora ingendo ndende kugira ngo bazgisange ku bitaro bikuru bigatuma bamwe bacika integer bagahitamo kubireka.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere arashima imbaraga n’ubushake Leta y’u Rwanda ishyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bishimangirwa no kuba rivugwa n’abayobozi batandukanye kandi abahohotewe bakegerezwa serivisi.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, barishimira ko Ikigo Nderabuzima begerejwe cyatangiye kubaha serivisi z’ubuvuzi nyuma y’igihe kibarirwa mu mezi atandatu cyuzuye ariko kidakora.
Serivise ishinzwe kwakira abana bakivuka (néonatologie) mu Bitaro bya Kirehe irashimirwa imikorere myiza iyiranga ku rwego rw’igihugu mu kurwanya impfu za hato na hato z’abana bakivuka.
Theophile Ruberangeyo, umuyobozi w’ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) avuga ko kuva ibikorwa bya gisirikare byahariwe kuvura abarokotse Jenoside byatangira mu mwaka w’2012 bimaze kugera ku baturage 35002 mu turere 26 bamaze gukoreramo, akavuga ko gukorana n’ingabo z’u Rwanda mu (...)
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza iravuga ko kuba ibitaro by’Akarere ka Nyanza bimaze imyaka 4 bitagira umuyobozi bifite ingaruka zitandukanye, ku buryo hakwiye gushakwa umuyobozi ubiyobora kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.
Leta y’u Rwanda iravuga ko yamaze guteguza abacuruzaga imiti batarabyigiye ngo bafunge imiryango, abarwayi bo bakazajya basanga imiti yose bakenera ku mavuriro yose azaba akora mu buryo bwemewe mu gihugu batagombye kugura imiti kuri ayo maduka atakemerewe gukora.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Bugeshi cyo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu butangaza ko ubukene no kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma badatanga serivisi zinoze.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza baherutse gutangaza ko bafite ikibazo cy’imiti ya Marariya kuko bajya kwivuza ariko ntibayisange ku kigo nderabuzima. Abari bagaragaje iki kibazo ku ikubitiro ni abivuriza ku kigo nderabuzima cya Karama mu murenge wa Murama wo muri ako karere.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavunwaga no gutwara ababo bitabye Imana mu buruhukiro bwo mu bitaro byo mu Karere ka Huye babonewe igisubizo, kuko ubu ibitaro bya Kigeme byujuje inyubako y’uburuhukiro yujuje ibyangombwa kandi ikaba ifite n’icyumba kizajya gisuzumirwamo icyateye urupfu.
Mu gihe abaturage bo mu Mudugudu ba Bubare mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bubakiwe ivuriro (Poste de Santé) kugira ngo babonere bugufi serivisi z’ubuzima none rikaba rimaze amazi atandatu ryaruzuye ariko ridakora, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare n’ubw’akarere buvuga ko (...)
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza bafashe ingamba zo gukaza raporo kuri mitiweli, ku buryo buri cyumweru batanga raporo yuzuye igaragaza ko icyo cyumweru kitabiriwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite ibikomere ku mubiri basigiwe nayo, barasaba ko itegeko nshinga ryakongera rigahindurwa Perezida Paul Kagame agahabwa indi manda, kuko bazi neza aho yabakuye, aho yabagejeje n’icyerekezo afitiye Abanyarwanda.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Ruhango bagifite ibikomere bya jenoside barishimira ubuvuzi bari guhabwa n’ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cya army week, kuko indwara bari bamaranye imyaka 21 barimo kuzivurwa.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karama mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutabona imiti ya maraliya iyo bagiye kwivuza, nyamara Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ikavuga ko iyo miti itigeze ibura.
Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rutsiro, Mukantabana Anne Marie n’umucungamutungo Uhawenimana Innocent, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza imisanzu ya Mitiweli yatanzwe n’abaturage.
Ahitwa Rugarama mu Karere ka Burera hashize amezi atandatu huzuye ikigo nderabuzima cyatwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, na n’ubu ariko ntibaratanga serivisi n’imwe. Minisiteri y’Ubuzima ntivuga igihe iryo vuriro rizakingurira imiryango kandi abatuye ako gace ntibagira ahandi hafi bivuriza.
Itsinda ry’abaganga b’amaso bo mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, ku bufatanye n’Ibitaro bya Rwamagana, bamaze kubaga abarwayi b’amaso bagera kuri 300 bo mu Ntara y’Iburasirazuba, muri gahunda y’ubufatanye bw’ibi bitaro byombi yatangiye tariki ya 23/02/2015 kugeza ku wa 04/03/2015; hagamijwe kwegereza abaturage serivise (...)
Mu gihe abavuzi gakondo bavuga ko bafite ubushobozi bwo kuvura indwara harimo n’izananiye ubuvuzi bwa kizungu, bamwe mu bavuzi gakondo bo mu Karere ka Kamonyi batangaza ko bafite imbogamizi z’imyumvire y’abaturage itabemera nk’abanyamwuga ahubwo bakabitiranya abapfumu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Maj. Dr Kanyankore William avuga ko nubwo umurwayi ahabwa imiti igomba kumukiza, akenera urukundo rumuha icyizere ko azakira hamwe n’amafunguro amwongerera imbaraga z’umubiri, nyamara ngo hari abarwayi baza mu bitaro badafite ababitaho.
Abavuzi gakondo babiri bari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo na Poste za Polisi zitandukanye mu Karere ka Nyagatare kubera gukora batabyemerewe abandi bakabikorana isuku nke, kimwe na bimwe mu bikoresho bibujijwe muri uyu mwuga.
Kutagira inyubako zihagije bituma abarwayi baryamana ku gitanda kimwe ari babiri mu bitaro bya Muhororo biri mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, ibi bikaba bishobora kubabangamira ndetse ntibyorohe kwita ku isuku no gutanga ubuvuzi ku barwayi.
Kuteza imyaka ngo bagire umusaruro mwinshi byabangamiye umugambi w’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera bari bafite wo kwigurira imbangukiragutabara.
Bamwe mu barwarije mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) binubira ko bahabwa gahunda yo kuvuza (rendez-vous) ariko baza bagasabwa kuzagaruka ikindi gihe.