Rubavu: Barasaba ko kwisiramuza byakwishyurwa na Mituweli

Abadepite n’abasenateri basuzuma irangamimerere n’uburyo abagore batwite banduye virusi itera SIDA bakurikiranwa, basabwe gukorera ubuvugizi gahunda zitishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Izo serivisi zirimo izifasha abagore batwite kuboneza urubyaro hamwe na serivisi yo kwisiramuza ku bagabo.

Intumwa za Rubanda zaganiraga n'abayobozi mu Karere ka Rubavu.
Intumwa za Rubanda zaganiraga n’abayobozi mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwampayizina Marie Grace, yabisabye intumwa za Rubanda zasuye aka karere ku wa 11 Werurwe 2016.

Uwampayizina avuga ko hari serivisi abaturage bajya gusaba kwa muganga bakishyuzwa kandi zagombye kujya zishyuzwa ku bwisungane mu kwivuza. Kwishyuzwa bene izo serivise, ngo bituma batazitabira.

Serivisi zo kuboneza urubyaro zirimo ibinini, agapira gashyirwa mu kuboko, agapira gashyirwa mu nkondo y’umura hamwe n’inshinge; zari zisanzwe zitangirwa ubuntu ku mavuriro; ariko ubu zisigaye zishyuzwa.

Abakozi b'Akarere ka Rubavu bagaragaje imbogamizi zikwiriye gukorwaho ubuvugizi.
Abakozi b’Akarere ka Rubavu bagaragaje imbogamizi zikwiriye gukorwaho ubuvugizi.

Ubusanzwe ngo abakenera serivisi zo kwisiramuza basabwa amafaranga kwa muganga kabone n’iyo baba bafite ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza.

Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rubavu, bakaba basabye intumwa za Rubanda gukora ubuvugizi kugira ngo kwisiramuza bijye byishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Senateri Bishagara Therese hamwe na ba Depite Hindura Jean Pierre na Mukabikino Henriette, bari basuye Umurenge wa Rubavu n’Umurenge wa Rugerero kugira ngo barebe uko gahunda y’irangamimerere ikorwa n’ibibazo birimo.

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko nta bibazo bidasanzwe sanze muri iyo mirenge kandi ko serivisi bakeneyeho ubuvugizi bazabubakorera.

Imibare itangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana (UNICEF) igaragaza ko mu mwaka wa 2009, miliyoni 33,3 bari bafite virusi itera SIDA kandi miliyoni 22,5 muri bo ari abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imibare igaragaza ko muri miliyoni 2,5 z’abana bari munsi y’imyaka 15 babanaga na virusi itera SIDA, 90% bayivukanye bayikuye ku babyeyi.

Mu Rwanda, abana b’amezi icyenda kugera kuri 24 bafite ababyeyi banduye virusi itera SIDA, bakurikiranwa n’abaganga; naho 93% by’ababyeyi bagafata imiti ituma abana batandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka