Miliyoni 129 mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Pro-femme itangaza ko miliyoni 129 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kurwanya ubwandu butera Sida.

Bwenge Jean marie Vieanney umunyamategeko muri Pro-Femme Twese Hamwe atangaza ko amafaranga yatanzwe na Global Fund ibinyujije mu kigo cya Minisiteri y’ubuzima RBC.

Bwenge J.M.Vianney urimo kwandika umunyamategeko wa pro-femme
Bwenge J.M.Vianney urimo kwandika umunyamategeko wa pro-femme

Amafaranga zafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe gukumira ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Ibi bizashyirwa mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose, hamwe no gufasha abahuye n’ ihohoterwa kwitabaza inkiko.

Gahunda za leta y’u Rwanda mu kugabanya ubwandu bushya bwa Sida buteganya ko muri 2018 bwazaba bwagabanutseho nibura kimwe cya gatatu cy’abandura.

Semucyo Leonidas umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu avuga ko 2016 yatangira batarabona umuntu wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bamwe mubagira uruhare mu bikorwa byo gukumira ihohoterwa Rubavu
Bamwe mubagira uruhare mu bikorwa byo gukumira ihohoterwa Rubavu

Naho ubufasha butangwa kubahuye n’ihohoterwa ngo uhuye n’ihohoterwa yihutishwa kujyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe amahirwe yo kutandura Virusi itera Sida cyangwa akaba yaterwa inda.

Imibare y’umuryango w’abibumbye 2015 ku birebana n’ihohoterwa igaragaza ko 35% by’abagore n’abakobwa bahura n’ikibazo cy’ihohoterwa mu buzima bwabo, bikagaragazwa nuko miliyoni 700 z’abagore bashyingiwe ari abana muri bo miliyoni 250 zashyingirwa batarageza ku myaka 15.

Mu Rwanda Polisi yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse kuko 2014 ibibazo yakiriye birebana n’ihohoterwa byari 1433, mu gihe 2015 hakiriwe ibibazo 750.

Ku birebana no gufata ku ngufu umubare w’ibibazo polisi yakiriye byavuye kuri 284 muri 2014 bigera ku 147 muri 2015.

Mu mwaka wa 2014 abagore 37 bishwe n’abagabo babo naho 2015 abagore bishwe n’abagabo bari 22, mu gihe abagore bakomerekejwe n’abagabo bari 271 muri 2014, muri 2015 babaye 145.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iyi nkunga ikomeye gusa ayamafaranga azakoreshwe neza kuburyo ihohoterwa rishira mugihugu,kandi azajyere kubigo byose bishinzwe kurwanya ihohoterwa nka isange one stop center ni bindi.

boniface yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka