Abakangurambaga b’ihungabana barasabwa kongera imbaraga kuko rigenda rihindura isura

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abakangurambaga b’ihungabana kongera ingufu mu kazi kabo muri iki gihe cyo kwibuka kuko rigenda rihindura isura.

Byavugiwe mu kiganiro MINISANTE yagiranye n’abanyamakuru n’izindi nzego zikurikirana ibijyanye no kwibuka kuri uyu wa 4 Mata 2016, ubwo yatangazaga aho imyiteguro yo gufasha abahungabana mu gihe cyo kwibuka igeze ndetse n’uburyo abazakora aka kazi biteguye kuko ngo hari abafata ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwiyibagiza ibyo babayemo.

Dr Kayiteshonga Yvonne avuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kwita ku bahungabana kuko ihungabana rigenda rihindura isura.
Dr Kayiteshonga Yvonne avuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kwita ku bahungabana kuko ihungabana rigenda rihindura isura.

Dr Kayiteshonga Yvonne, ukuriye Ishami Ryita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima(RBC), yavuze ko MINISANTE ifite inshingano zo gufasha abantu mu gikorwa cyo kwibuka.

Yagize ati “Dufite inshingano zo gufasha abantu kugira ngo bibuke mu gihe cy’icyunamo kuko ari ngombwa, ariko bakibuka batagize ikibazo cy’ihungabana, cyane ko hari abo bigorana kumenya bitewe n’uko bitwara, ariko akenshi baba bafite ihungabana”.

Umukozi wo muri iri shami ryita ku buzima bwo mu mutwe, Misago Nancy Claire, avuga ko ibikorwa bitegura kwibuka byashyizwemo ingufu kuva mu nzego z’ibanze.

Ati “Kuva muri Gashyantare twatangiye kwitegura, twongera ubumenyi mu by’ihungabana mu nzego z’ibanze, mu bakangurambaga b’ihungabana banyuranye no mu bigo by’ubuzima. Twabahaye ibikoresho bihagije kugira ngo bazabashe kwita ku bazahura n’iki kibazo”.

Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo kubaza byinshi ku ihungabana.
Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo kubaza byinshi ku ihungabana.

Akomeza avuga ko kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, abashinzwe iki gikorwa bahawe amabwiriza ajyanye n’ibi bihe byo kwibuka ku buryo buri hantu hose hibukirwa hazaba hari abantu bahagije bo gufasha uwaba yahungabanye.

Mukamana Adelite, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri IBUKA, yagarutse ku bimenyetso biranga uwahuye n’ihungabana.

Yavuze ko umuntu ubona ashaka kwihisha, agaruka ku byamubayeho, ukabona umuntu usa n’uwikanga cyangwa ashikagurika ndetse asa n’uhora yiteguye guhunga, undi ugasanga ameze nk’igishushungwe mbese ukabona agenda nk’udafite icyerekezo cyane cyane mu gihe cyo kwibuka”.

Akomeza avuga ko urutonde rw’ibi bimenyetso ari rurerure ari yo mpamvu abita ku bahungabana bagomba kuba benshi kandi bafite ubumenyi buhagije.

Ibi bikorwa ngo bizakomeza mu minsi 100 yose yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo haba harimo ibikorwa binyuranye birimo no gushyingura imibiri ikiri hirya no hino.

Ubushakashatsi ku ihungabana buheruka gukorwa na MINISANTE muri 2009, bwerekanye ko 23% by’Abanyarwanda bari bafite ihungabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho neza bavandimwe jye mbona ibi bihe byakangombye gushyirwamo ingufu kuko ihungabana ryahinduye isura kdi hatagize igikorwa muzasanga abavandimwe bacu biruka kugasozi.abo tubona kuri terrain ni aba Psychologue bakorera AVEGA NA FARG gusa abandi ni aba Abakozi bakorera ku bitaro baboneka mu cyunamo gusa kdi mbere na nyuma yacyo naho hakenewe intervation .rere bariya bakozi navuze haruguru Leta nibahe imbaraga n’uburyo bafashe abanyarwanda .kuko ufata ihene ayifata igihebeba niko baca umugani .murakoze

mugabo alice yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka