Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko mu bavurwa harimo abafite uburwayi bukomoka kuri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 n’abandi bafite uburwayi butandukanye bwiganjemo ibibazo by’amagufa, umwingo n’indwara zo mu nda, bikaba byaratangiye ku wa 25 Gashyantare 2016.
Umuganga w’inzobere mu by’amagufa ufatanya n’aba bagiraneza, Col. Butera Alex, yasobanuye uko iki gikorwa kirimo kugenda.
‘Yagize ati “Aba baganga ba Rotary bafatanya n’abacu tukabagira ku maseta atanu icyarimwe ku buryo tuvura abantu bari hagati ya 15 na 20 ku munsi kandi iki igikorwa kiragenda neza”.
Akomeza avuga ko bagerageza kuvura abantu benshi bashoboka ariko kandi n’abatazagerwaho ngo bashonje bahishiwe kuko ngo hari ibindi bikorwa nk’ibi by’urukundo biteganyijwe mu gihe kiri imbere.
Bamwe mu barwayi bavuwe muri iki gikorwa bishimiye ko ubuzima bwabo bugiye kumera neza nyuma y’igihe kirekire.
Nyiransabimana Emelyne wo mu karere ka Rwamagana wabazwe umwingo yagize ati “iki kibyimba nkimaranye imyaka itatu ariko mu mezi atandatu ashize ni bwo cyatangiye kumbuza guhumeka, nyuma yo kumbaga ndumva meze neza nkaba nshima cyane aba baganga”.
Kaneza Yvan wari umaze amezi atatu avunitse akaboko kubera impanuka ati “nishimiye ko navuwe nyuma y’igihe kinini mbabara, nkaba mbona uko badufata bizatuma nkira vuba kandi ndashima cyane abaganga b’ibi bitaro”.
Kuri uyu wa 2 Werurwe 2016, Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe, akaba yasuye ibi bitaro anashima uko iki gikorwa kirimo kugenda aboneraho no gusura abarwayi barimo kuvurwa.
Yagize ati “twishimiye akazi izi nzobere z’abaganga zirimo gukora, aho zivura abarwayi bacu, tukaba tubashimira ubu bufatanye ndetse tunabasaba ko bwakomeza”.
Iri tsinda ry’abaganga ba Rotary Club y’Ubuhinde rigizwe n’abaganga 15, bakaba bigabanyijemo amatsinda abiri, bamwe bakaba barimo gufatanya n’abaganga bo ku biraro bya Gisirikare i Kanombe n’aho abandi bari CHUB(CHK).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|