Kubera ko RAMA igira aho igarukira ibavuza, abarimu ba Nyagatare bagiye kwishyiriraho ikigega cy’ubufatanye mu kwivuza hanze y’igihugu.
Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso gikomeje kwegera abaturage kibakangurira gutanga amaraso, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2015 kikaba cyasuye Akarere ka Kirehe.
Ministeri y’ubuzima(MINISANTE) yatashye ububiko bw’imiti bushya ngo bugiye gufasha gukemura 16% by’ikibazo cy’ibura ry’ububiko bw’imiti bwijuje ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi buratangaza ko hari abantu 500 badafite ubushobozi bwo kwibonera umusanzu wa Mituweri.
Huye havugwa umwenda Mituweli irimo amavuriro, ibitaro bikuru bya kaminuza bya Butare CHUB byo ngo ibifitiwe umwenda ukabakaba Miliyari imwe n’igice.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Kayonza bavuga ko amananiza bashyirwaho muri Mituweri ari kimwe mu bituma ubwitabire butiyongera.
Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, kuri uyu wa 25 Nzeri 2015 ryatashye laboratwari yagenewe ubushakashatsi mu ikoranabuhanga rijyanye n’ibinyabuzima, Biotechnology Complex.
Uyu muganda mu rwego rw’Akarere ka Rulindo wabereye ahantu habiri, i Shyorongi no ku Kirenge cya Ruganzu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye abayobozi batandukanye kudahutaza abaturage mu gihe bari gushaka ko ubwitabire muri mituweli bwagera ku 100%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, avuga ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 50%.
Poste de Sante nshya eshatu zo mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 22 Nzeri 2015 zahawe ibikoresho bigezweho zizifashisha mu kwita ku buzima bw’abazigana.
Abaganga bo muri Espagne bari mu bitaro bya Ruhengeri aho batangiye kubaga abarwayi bafite indwara izwi nk’ishaza ifata mu maso.
Urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Rwamagana rurishimira intambwe yatewe mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, biturutse ku bwiyongere bw’abaforomo n’ababyaza b’umwuga.
Kompanyi itwara abagenzi Yahoo Express yishyuriye abatishoboye 300 mu karere ka Nyagatare ubwisungane mu kwivuza.
Albert Gakwaya wize ibyo kuvura ibibazo byo mu mutwe atangaza ko yiyemeje gutanga umusanzu we afasha Abanyarwanda mu bijyanye n’imitekerereze.
Mu Karere ka Huye imisanzu ya mituweri yashize kare, ku buryo hari n’ibigo nderabuzima byayamaze mu gihe cy’amezi 6 gusa.
Abaforomo n’ababyaza 198 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana ku wa 27 Kanama 2015 basabwe kujya bazirikana indahiro barahiye.
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke batinze kwitabira mitiweli kubera amakuru anyuranye arimo n’impuha ku mpinduka muri mitiweli babwiwe.
Dr. Mukeshimana Madeleine niwe wagizwe umuyobozi mushya w’Ibitaro bya Rwamagana wasimbuye Dr. Nkuranga John Baptist ugiye gukomeza kwiga.
Abavuzi gakondo bakorera mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’amafaranga ibihumbi 50 byiyongera kuri 12 y’umusanzu bari basanzwe bakwa buri mwaka.
Ingabo z’igihugu zashyikirije abatuye akarere ka Rusizi ivuriro rizajya ritanga serivisi zo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ku buntu.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bafatira ubwisungane mu kwivuza buzwi nka “mitiwelri” ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza barara kwa muganga cyangwa bakabyuka igicuku kugira ngo babashe kwivuza.
Abaturage bo mu kagari ka Guriro mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga ko ivuriro igiye kuzahubakwa izabaruhura ingendo ndende bakoraga bajya ku kigo nderabuzima.
Nyuma y’ukwezi umwaka mushya wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza utangiye, abamaze kubwitabira mu karere ka Kamonyi baracyari bake ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe ahanini n’urujijo abaturage bafite kubera mu byiciro by’ubudehe biherutse gusohoka.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Madame Mukandasira Caritas asaba abaturage b’akarere ka Nyabihu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, nka kimwe mu by’ingenzi basabwa kandi bibafitiye umumaro.
Abaganga bagize ihuriro ry’abaganga batera ikinya “Rwanda Association of Anesthesiologist”, basanga bakwiye gusenyera umugozi umwe, kugira ngo umwuga wabo ukorwe neza kandi utunganire abawukora n’abawukorerwa.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki, batangaza ko bishimira kwakira imbangukira gutabara bahawe n’ibindi bikoresho birimo ibitanda na zamatora zo kuryamaho.
Murwego rwo kwungurana ibitekerezo n’abaturage ku ivurugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101 kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ba depite Uwamariya Devota na Mukazibera Agnes baganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke maze bamwe mu babana n’agakoko gatera Sida bagaragaza ko (...)
Inzobere z’abaganga bo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bafatanyije na Minisiteri y’Ingabo y’Amerika n’Abafatanyabikorwa, bamaze icyumweru Iwawa mu karere ka Rutsiro, bari mu cyumweru cy’Ingabo cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi ku rubyiruko rugera ku 1900 barimo kugorororerwa no kwigishwa imyuga itandukanye muri iki kigo