Kwishyira hamwe ngo bizatuma abaganga birinda amakosa

Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo rurabakangurira gukorera hamwe bityo bibarinde amakosa ashobora gutuma badaha servisi nziza abarwayi.

Byavugiwe mu gikorwa cyo gutora komite nyobozi y’uru rugaga cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Werurwe 2016, abatowe bakaba basimbuye komite yari icyuye igihe.

Uhereye ibumoso; Dr Rwamasirabo Emile, Minisitiri w'Ubuzima Dr Binagwaho Agnes na Dr Rudakemwa Emmanuel watorewe kuyobora uru rugaga mu gihe cy'imyaka ine, baganira n'abanyamakuru.
Uhereye ibumoso; Dr Rwamasirabo Emile, Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes na Dr Rudakemwa Emmanuel watorewe kuyobora uru rugaga mu gihe cy’imyaka ine, baganira n’abanyamakuru.

Perezida mushya w’uru rugaga, Dr Rudakemwa Emmanuel, yavuze ko mu byo azihatira gukora harimo gukangurira abaganga kurushaho gukorera hamwe.

Yagize ati “Ubundi nta muganga ukora wenyine, niba turi abaganga batanu ku ibitaro, twakagombye kuba hari icyo tuzi ku murwayi runaka, haba hari icyo nibagiwe mugenzi wanjye akanyibutsa bityo tugakorera hamwe, bikarinda ingaruka mbi zaba kuri wa murwayi mu gihe umuntu yakoze wenyine.”

Yauze ko buri muganga wese akora agamije kurengera ubuzima bw’uwaje amugana yizeye gukira, ari yo mpamvu ngo bagomba kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kunoza umurimo wabo.

Urugaga rw'baganga n'abaganga b'abenyo barasabwa gukorera hamwe kugira ngo bahe abarwayi servisi nziza.
Urugaga rw’baganga n’abaganga b’abenyo barasabwa gukorera hamwe kugira ngo bahe abarwayi servisi nziza.

Dr Rwamasirabo Emile, umuyobozi w’urugaga ucyuye igihe, na we avuga ko umuganga agomba kwitonda iyo yakira umurwayi, akibuka ko hari abandi bamugoboka mu gihe hari ikimugoye.

Ati “Hari ubwo umuganga yakira umurwayi ntahite asobanukirwa neza ikibazo afite bityo ntiyihutire kumwohereza ahandi (Transfer) ngo aracyagerageza bigatuma wa murwayi arushaho kuremba.”

Yongeraho ko ibi bitagomba gukomeza ari yo mpamvu abaganga baba bakeneye amahugurwa menshi, bityo babashe guha umurwayi icyo bafite cyose kugira ngo akire.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Binagwaho Agnès, yavuze ko kuba umuganga ufite diporome bitavuze ko uzi byose, ahubwo ko agomba guhora yihugura.

Ati “Umuganga agomba gusoma buri munsi ibigezweho byandikwa n’abahanga muri uyu mwuga kuko na bwo ari uburyo bwo kwiga no kwihugura, agafatanya n’abandi kuko ngo nta bwenge bw’umwe.”

Iyi komite yatowe none ifite manda y’imyaka ine, igizwe n’abantu 11 barimo bane batorwa na barindwi bashyirwaho n’itegeko bitewe n’imyanya y’akazi barimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwishyira hamwe kw’aba baganga bizabafasha mu mikorere yabo ya buri munsi bityo bakorere abanyarwanda ibyo babashakaho

Nirere yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka