Abayobozi bashinzwe iby’ubuzima ku rwego rw’akarere n’imirenge yose yo mu karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi zibasiye abana 1179 bigatuma bagwingira.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) riratangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abandura agakoko gatera SIDA biyongera aho kugirango bamanuke.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bibasirwa n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero muri ibi bihe by’imvura bakomeje kwiyongera kubera ubukonje bukabije.
Umusore w’imyaka 29 witwa Uwimbabazi Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagali ka Mucaca ho mu Murenge wa Nemba amaze imyaka 10 arwaye indwara yatumye yunuka mu maso.
Abanyeshuli 15 biga mu ishuli ryisumbuye rya Lycee ya Nyanza riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bagaragaweho uburwayi bw’icyorezo cy’impiswi bajyanwa mu bitaro ari indembe.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, Ndamuzeye Emmanuel yakoranye inama n’abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge irimo ibigo nderabuzima hamwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima abashishikariza kurushaho kurwanya indwara ya malariya.
Uruganda rwega inzoga zitwa African Lion Gin rurasaba abakunzi b’inzoga zitwa African Gin kuzitondera kugira ngo zitangiza ubuzima bwabo. Ibi ngo biraterwa n’uko hadutse abakora African Gin z’inyiganano zishobora kwangiza ubuzima.
Mu gihe abakurikirana ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida babashishikariza kurya imboga n’imbuto kuko byiganjemo ibirinda indwara, bikaba byongera ubwirinzi bw’umubiri; bamwe mu babana n’ubwandu bavuga ko batabasha kubibona kuko ku isoko bihenze.
Abanyeshuri 6 biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Rusororo i Gitwe mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, batewe n’indwara yo kwishimagura kuri icyi cyumweru tariki 25/06/2013, aho umwe yamufashe ubundi nawe ayanduza abandi.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nta ngamba zikarishye zifatiwe itabi, uhereye ubu kugeza muri 2030, abapfa bishwe n’itabi bazaba barenga miliyoni 8 buri mwaka ku isi, naho kandi 80% muri bo bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’ibura ry’amazi. Kuva impeshyi yatangira, abaturage bavoma amazi y’ikiyaga cya kivu akaba ariyo bakoresha mu mirimo yose haba mu kuyanywa no gutekesha.
Abantu bose bo mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke banyoye ikigage gihumanye mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 18/08/2013 cyabateye ikibazo, umwana w’imyaka 5 yitaba Imana, abandi 37 bajya kwa muganga.
Abagabo batuye mu karere ka Rulindo barakangurirwa kwisiramuza, mu rwego rwo kugira isuku no kwirinda indwara izo ari zo zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ariko bakemeza ko hari ikigenda gihinduka ugereranyije na mbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Shyembe umudugudu w’Akarambi bagera kuri 70 bari bivuganywe n’ikigage banyoye ku musore witwa Iyakarememye Jean Pierre, tariki 30/07/2013.
Abana 89 nibo bagaragaye ko bafite imirire mibi bari mu gipimo cy’ibara ry’umutuku, mu karere ka Ngoma mu mwaka wa 2013. Ibara ry’umutuku mu bipimo by’imirire rigaragaza abana bafite imirire mibi kuburyo bukabije ndetse bimwe bita ko barwaye bwaki.
Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyabihu barashishikarizwa kwibumbira mu makoperative bagafashwa mu bujyanama no mu bindi byabafasha kwiteza imbere bakora imirimo itari ukwicuruza bityo bakizera ejo hazaza heza n’ubuzima bwiza.
Umukecuru w’imyaka 72 witwa Adela Nyiraruvugo utuye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke amaze imyaka itatu arwaye indwara isa n’ibisazi kandi ikagaragaza ibimenyetso by’amashitani.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, Dr. Alphonse Muvunyi, avuga ko indwara z’amenyo ari zo ziza ku isonga mu zo abarwayi bivuriza muri ibyo bitaro, kuko zihariye 38%.
Ministeri y’ubuzima ivuga ko nubwo nta mibare ifatika yakozwe, bigaragara ko 70 % by’Abanyarwanda bagana ibitaro ari abarwaye indwara zitandura.
Abaturage batuye mu mudugudu wa Kigimbu akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe n’umwanda w’umusarane umanuka mu kigo cy’ishuri APARUDE ukabasanga mu ngo zabo.
Abaturage 2 bari batuye mu midugudu ya Runzenze na Nyarukunga mu kagari ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bamaze kwitaba Imana n’aho abandi 66 barimo gukurikiranwa n’abaganga kubera ikigage banyweye tariki 01/07/2013.
Umushinga IBYIRINGIRO wa Caritas waterwaga inkunga na USAID muri Diyoseze ya Nyundo usize abantu barenga 1000 babana n’ubwandu bwa SIDA bamwenyura ndetse bakemeza ko nubwo urangiye aho bageze badateze gusubira inyuma.
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) rirashimirwa uruhare rwaryo mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kubera ko amatungo ritanga atuma abanduye bihishaga bemera kwigaragaza kugira ngo na bo abagereho.
Habiyakare Jean de Dieu ukomoka mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke yagize ibyago bwo kumugara biturutse ku mpanuka y’umuhanda wa Kigali-Musanze wamuridukanye mu ntangiriro za Gicurasi z’uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, iri gushaka uburyo hajyaho gahunda yo kurandura ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda kuburyo rizageraho rigacika burundu.
Serugendo sylvestre w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu wa Museke, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke avuga ko amaranye ubwandu bwa Sida imyaka igera kuri 27.
Umusaza witwa Kajanja Jonas wo mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero arasaba ubufasha kuri Leta n’abafatanyabikorwa bayo mu by’ubuzima kugira ngo abashe kwivuza uburwayi bwo kutumva amaranye imyaka 19.
Abaganga n’abaforomo bakora mub itaro bikuru no mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko ipfu z’abana n’ababyeyi ziterwa n’uburangare ndetse na serivisi z’ubuvuzi zitegereye abaturage cyane cyane mu masaha ya ninjoro aho aho umurwayi aremba nta bone uko agera kwa muganga.
Donatila Kanimba, ni Umunyarwandakazi w’imyaka 53 utabona, akaba anakurikiye ubumwe nyarwanda bw’abatabona ndetse, akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga ubu bumwe mu 1994.
Abanyamuryango bibumbiye mu rugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bahagurukiye gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo aho gutekereza impano n’inkunga biturutse ahandi.