Itabi ngo rishobora kujya rihitana abarenga miliyoni 8 ku mwaka

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko nta ngamba zikarishye zifatiwe itabi, uhereye ubu kugeza muri 2030, abapfa bishwe n’itabi bazaba barenga miliyoni 8 buri mwaka ku isi, naho kandi 80% muri bo bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Kuri ubu, mu masegonda 6, umuntu umwe apfa yishwe n’ingaruka z’itabi ku isi, kandi umwe mu bantu bakuze 10 yicwa n’ibi bibazo; nk’uko icyegeranyo cya OMS kibigaragaza. Mu mwotsi w’itabi habarirwamo utunyabutabire 4000, muri two utugera kuri 500 ni uburozi naho 50 muri two dutera kanseri.

Ingaruka z’itabi kandi zihitana abantu bagera kuri miliyoni 6 buri mwaka, muri abo bapfa miliyoni 5 ni abanywi b’itabi cyangwa se abarinywaga, naho abandi ibihumbi 600 ni abagerwaho n’ubwotsi w’itabi gusa kandi batarinywa nk’uko tubikesha urubuga rwa OMS.

Kugeza ubu, abantu bagera kuri miliyari banywa itabi ku isi, abagera kuri 80% bakaba babarirwa mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Itabi ryahitanye abagera kuri miliyoni 100 mu kinyejana cya makumyabiri, uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera kugera kuri miliyari 1 mu kinyejana cya 21 niba ntagikozwe gikomeye mu kurirwanya nk’uko bikomeza byerekanwa na OMS.

Itabi rikaba rinagira ingaruka cyane ku bana, bitewe n’ababyeyi babo barinywa. Kuryirinda rero akaba ari ukurinda ubuzima bwawe indwara z’ibyorezo zabwangiza.

Nubwo hari abaturage bavuga ko itabi ntacyo ribatwara ndetse ugasanga hari n’abavuga ko iyo bataribonye batarya, muganga Muremangango Aphrodice uyoboraivuriro ihumure mu mujyi wa Muhanga avuga ko itabi iryo ariryo ryose rigira ingaruka ku muntu wese urinywa ndetse n’utarinywa ushobora guhumeka umwotsi waryo.

Ingaruka mbi ritera zirimo kuba ryabatera kanseri y’ibihaha n’izindi zitandukanye zishobora gufata mu myanya y’ubuhumekero. Itabi kandi ritera indwara z’umutima zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa izindi ndwara zo mu myanya itwara amaraso.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka