Abakunzi b’agahiye ngo bitondere inzoga African Gin z’inyiganano

Uruganda rwega inzoga zitwa African Lion Gin rurasaba abakunzi b’inzoga zitwa African Gin kuzitondera kugira ngo zitangiza ubuzima bwabo. Ibi ngo biraterwa n’uko hadutse abakora African Gin z’inyiganano zishobora kwangiza ubuzima.

Uru ruganda rwitwa Ubushake Gin Company rutangaje ibi nyuma yo kubona ko hirya no hino mu gihugu hari abantu batangiye kwigana izi nzoga kandi bakazikora mu buryo budakurikije amategeko, rimwe na rimwe ugasanga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Ngo African Gin y'umwimerere ifite agapapuro karihi ikirango cya RRA
Ngo African Gin y’umwimerere ifite agapapuro karihi ikirango cya RRA

umuyobozi wa Ubushake Gin Company yenga inzoga za African Lion Gin Cyiza Consolée avuga ko uru ruganda rwenga African Gin rumaze amezi atanu ruhawe uburenganzira bwo kwenga izi nzoga mu Rwanda ku bipimo byemejwe n’inzobere mu buzima.

Avuga ariko ko ngo kuva batangiriye kuzenga, hahise haduka abandi bantu benga izi nzoga baziganye ariko zo zikaba zitujuje ubuziranenge, bityorugasaba abakunzi b’inzoga African Gin ko baba maso bakajya bagenzura ko bahawe koko inzoga z’uruganda ziba zujuje ibioimo by’ubuziranenge.

Izi ngo bazajya basanga ziri mu ducupa turiho udupapuro dutangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA, mu gihe African Gin z’inyiganano zanditseho African Gin zidafite utu dupapuro dutangwa na RRA.

Ngo hamaze kwaduka abigana izi nzoga kandi ngo baba batuzuza ibipimo by'ubuziranenge
Ngo hamaze kwaduka abigana izi nzoga kandi ngo baba batuzuza ibipimo by’ubuziranenge

Madamu Cyiza Consolée Ati “ Hari abantu benshi bakunze iyi nzoga dukora, ariko dufite impungenge ko bashobora kuzajya bayitiranya n’izindi zitujuje ubuziranenge, zikaba zagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Ubushake Gin Company Ltd yafashe icyemezo cyo kwenga inzoga ya African Lion Gin nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kurwanya inzoga z’inkorano zagiraga ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywaga.

African Lion Gin ngo ikorwa mu musemburo witwa Extra Neutral wemewe mu kwenga inzoga, ikaba ngo igurwa amafaranga 250 ku isoko ry’u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka