Ibiciro by’imboga n’imbuto bituma ababana n’ubwandu bwa Sida batabirya

Mu gihe abakurikirana ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida babashishikariza kurya imboga n’imbuto kuko byiganjemo ibirinda indwara, bikaba byongera ubwirinzi bw’umubiri; bamwe mu babana n’ubwandu bavuga ko batabasha kubibona kuko ku isoko bihenze.

Bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko muri iki gihe cy’impeshyi ibiciro by’imboga n’imbuto byazamutse, bityo bakaba batabasha kurya amafunguro yose bategekwa n’abajyanama babakurikirana.

Kuba ibiciro ku isoko by'imbuto zitandukanye bikomeza kwiyongera, abarwayi b'agakoko gatera SIDA babibonamo ingaruka ku buzima bwabo.
Kuba ibiciro ku isoko by’imbuto zitandukanye bikomeza kwiyongera, abarwayi b’agakoko gatera SIDA babibonamo ingaruka ku buzima bwabo.

Uwitwa Vestine avuga ko amatunda agura amafaranga 800frw ku kilo naho ikilo cy’ibinyomoro bikagura 1200frw, agaseri k’imineke kagura 500frw. Imboga nazo zirahenze kuko umufungo wa Dodo ugura hagati ya 100frw na 150frw, ishu rikagura 300frw naho karoti zikagura 500frw akadobo gato.

Ngo harimo ababasha guhinga imboga no kuzivomerera, ariko kubona imbuto byo bisaba kujya kuzihaha mu isoko, nk’uko Vestine yakomeje abitangaza.

Ati: “Ibyo rero n’ubwo tutayobewe ko umubiri wacu ubikeneye, buri wese ntiyabyigondera.”

Cyakora kugira ngo bamwe mu babana n’ubwandu babashe kwibonera ibyo kurya bifite intungamubiri, nk’uko abajyanama ba bo babibakangurira, amakoperative ya bo, abashishikariza gukora imishinga yo guhinga imboga no korora amatungo magufi abafasha kubona bimwe mu byo bakenera.

Uwimana Simon, perezida wa Koperative Burakomeza yo mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, avuga ko abanyamuryango ba yo bagera kuri 75 bigishijwe guhinga akarima k’igikoni no kukitaho, ariko kubera izuba ry’impeshyi kandi no kubona amazi yo kuvomerera bikaba bitoroshye; kuri ubu uturima twinshi turiho imboga zumye.

Uwimana Akomeza avuga ko ababana n’ubwandu bakeneye kwigishwa guhinga ibiti by’imbuto, bagafashwa no kubibonera umuti, kuko ngo uretse inanasi, izindi mbuto nk’amatunda n’ibinyomoro, iyo bagerageje kuzitera zizamo uburwayi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka