Abaganga barasabwa kwita ku ndwara zikunze kugaragara mu giturage

Ihuriro ry’abaganga mu Rwanda, rivuga ko hari indwara zititabwaho kandi zigahitana abantu, rigasaba abaganga ko bamanuka mu cyaro bakigisha abaturage kwirinda indwara zimwe na zimwe zihagarahara akenshi ziterwa n’umwanda.

Akenshi mu bihugu by’Afurika n’iby’ahandi bikennye hakunze kugaragara indwara z’ibyorezo, zigahitana abaturage, ariko kandi zikanashakirwa imiti cyangwa inkingo ku buryo bwihuse.

Nk’uko ihuriro ry’abaganga mu Rwanda”Rwanda Medical Association ribitangaza, ngo hari n’indwara zititabwaho. Uku kutitabwaho ahanini ngo guterwa n’uko abatuye mu bihugu bikize ndetse n’abatuye mu mijyi izi ndwara zitabageraho, bityo ntizikorweho ubushakashatsi ngo zishakirwe imiti n’inkingo.

Ikindi kandi ngo ni uko n’abarwara izi ndwara mu biturage nabo baba atari benshi, ibi nabyo bigatuma abavuzi batazitaho cyane. Zimwe muri izi ndwara havugwamo nk’ibibembe, ibihara, indwara zibyimbisha amaguru, igicuri n’izindi.

Dr JB Gahutu ni umuganga akaba n’umwarimu mu ishami ry’ubuganga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Butare. Avuga ko akenshi izi ndwara usanga zibasira abatuye mu cyaro bitewe ahanini no kuba batita ku isuku yabo ku buryo buhagije.

Dr Gahutu rero akavuga ko nk’abaganga igikenewe cyane ari ukuvura izo ndwara mu gihe zigaragaye ariko kandi hakabaho no kwigisha abaturage kuzirinda.

Ati “izi ndwara ahanini ziterwa n’umwanda, abaturage rero baragomba kwigishwa kugira isuku, gukaraba neza igihe cyose, ibi kandi babikoze zacika ariko n’abaganga bakagomba kubitaho”.

Zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abatuye mu cyaro kubera umwanda.
Zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abatuye mu cyaro kubera umwanda.

Uku kwigisha ariko nanone ngo kugomba gukorwa abaganga ubwabo begera abaturage mu cyaro.

Ikindi kandi abaganga ngo bakwiye kujya bita no kukuvura abatuye mu giturage ntibavure abanyamugi gusa nk’uko Dr Kayitesi Kayitankole, umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga mu Rwanda, akaba n’umuganga w’indwara z’uruhu abivuga.

Ati “Abaganga bagomba kureka kuvura abanyamujyi gusa bakamanuka no mu cyaro bakita ku baturage bose kandi bakabigisha izi ndwara zigacika burundu kuko abenshi ntibanazivuza kuko batazizi”.

Ihuriro ry’abaganga mu Rwanda ryashyizweho mu mwaka wa 1995, rigamije kunoza umwuga w’ubuganga no gutanga serivisi zinoze muri uyu mwuga.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwose sibibembe rwose birakabije hari nabaturage babazwa nibaboga ugasanga koga bavuga bakora arukwitera amazi nayo yo mugishanga nta savon ababyeyi n’inkumizo mucyaro bo kakoresha mumitwe yabo ibyo bita igonde kubarikizebo mwabyibuka nibyatsi byo kugasozi bashyira mumutwe bashyiramo namazi bikanyerere yemwe yemwe ntibyoroshye

Nahoze nganira nabantundi mugiturage twibuka kera twiga muwambere umwalimu watwigishaga uvuye iwanyu mugitondo cyangwase nimugoroba mbere yo kwinjira mu ishuri waganzaga ukerekana intoki,inzara ibirenge haba hariho imyanda cyangwase amaga mwalimu agakubita ago abonye umwanda,niba nubu ariko bikiri sinakubeshya ,arikose bibaye biriho koko umwalimu yakubitintoki zumwana ziriho amaga agakira ababyeyibe?isuku itangirire mubutoya mubana bato
murakoze

nayituriki yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka