Muhanga: Abagore benshi baracyasamira mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bugaragaza ko hakiri abagore batari bake bagisamira inda mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA, nk’uko byagagaragarijwe mu nama yabuhuje n’abakuriye ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kabgayi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013.

Imabare igaragazwa yaturutse mu mirenge yose muri uyu mwaka kugeza mu kwezi kwa cumi, ni uko abagore 98 bamaze gusamira mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA. Aba ni abaza kwipimisha inda bagasanga baranduye batari babizi.

Naho abagore bagera ku 133 bo bakaba barasamiye mu bwandu bw’agakoko gatera SIDA, bari basanzwe bakurikiranwa kwa muganga nk’abanduye.

Iyi mibare ariko ntiremezwa neza kuko hagikorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo bagaragaze imibare nyayo. Iyi mibare ikaba yaraturutse mu bigo nderabuzima bigera kuri 13 biri mu mirenge igize aka karere.

Ibyo bigo ni nabyo bibasha gutanga ubufasha bw’imiti n’inama ku banduye. Akarere kose kakaba gafite ibigo nderabuzima bigera kuri 15.

Ibi bibiri bisigaye byo akaba nta bushobozi bifite bwo gufasha abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Clementine Batamuriza wo mu kigo nderabuzima cya Nyabinoni, avuga ko nk’umuntu ukurikirana abaturage umunsi ku munsi, kimwe mu bihangayikishije mu gitera gusamira mu bwandu bushya ngo ni abakobwa batagira abagabo baba batewe inda.

Abo bakobwa batinya kwipimisha inda bakazaza kwa muganga igihe cyo kubyara kigeze cyangwa bakabyarira mu ngo. Abo ngo biba bigoye kubafasha kuko akenshi iyo banduye agakoko gatera SIDA bavutsa amahirwe abana babo kuvuka ari bazima.

Fortune Mukagatana, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ikibazo gihangayikishije ari uko aba bagore benshi basama kandi bari basanzwe bafite abandi bana.

Akaba avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga burushijeho kugirango abagore babashe kumva ko gusamira mu bwandu bifite ingaruka mbi nyinshi, zirimo no kwanduza umwana ndetse no gucika intege.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka