Abasoromyi b’icyayi mu mirenge itandatu igihinga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko batajya bakinywaho kandi ari bo bagisoroma, kuko kigezwa ku ruganda, kigatunganywa, kigasohoka kijya ku isoko ryo mu mahanga.
Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwibumbiye muri RYAF, rurasaba inzego zibishinzwe, ko itegeko rirebana n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa rigashyirwaho umukono, bityo ibyo bihingwa bikaba byakwemererwa guhingwa mu Rwanda no kujya ku masoko yo mu gihugu, kuko rwamenye ko nta ngaruka bigira ku buzima (...)
Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro.
Umworozi w’Ingurube akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abazorora mu Rwanda, (Rwanda Pig Farmers Association/RPFA), Jean Claude Shirimpumu, atangaza ko ingurube yatumije i Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi, zigiye kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda kuko zirimo izibwagura nibura ibibwana 18.
Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, baravuga ko kuba hakigaragaramo urubyiruko ruke mu buhinzi bwayo, ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro wayo ukomeza kuba muke.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, buhira imyaka aho bishoboka bakanatera ibiti bivangwa nayo.
Imirenge 59 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba, ishobora guhura n’amapfa mu gihe imvura yaba ikomeje kubura, nk’uko abayobozi babigaragaje.
Abahinzi b’imbuto bo mu Karere ka Huye binubira udukoko twitwa utumatirizi, twateye mu biti by’imbuto bakaba nta musaruro bakibona, ariko mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), basaba abo bahinzi gukonorera ibyo biti bakanabifumbira, hanyuma bakabitera umuti, kuko ari byo bizabafasha kongera kubona umusaruro.
Abatuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, barifuza ibiti by’imbuto bihagije byo gutera, kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), riratangaza ko imidugararo n’imihindagurikire y’ibihe biri ku isonga mu bikomeje guteza inzara ku Isi, aho abaturage basaga miliyoni 270 ku mugabane wa Afurika bugarijwe n’inzara.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko muri Werurwe 2023, imirimo ya mbere y’uruganda ruzakora foromaje mu mata y’inyambo izaba yatangiye.
Impuzamashyirahamwe y’abahinzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba iravuga ko ihangayikishijwe no kuba Leta na Guverinoma z’ibihugu bya Afurika bikigenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Malabo ibihugu bya Afurika byashyizeho umukono.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiraburira abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, kudakoresha imiti yose ibonetse mu rwego rwo guhangana n’ibyonnyi.
Abahinga mu gishanga cya Cyogo mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko rwiyemezamirimo bahaye ibigori byabo yabasezeranyije kubishyura tariki ya 23 Kanama 2022, ariko bakaba na n’ubu batarishyurwa.
Aborozi bagemura amata ku ikusanyirizo ryayo rya Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko amata yabo atazongera kwangirika kubera ko babonye imashini zikoresha imirasire y’izuba mu kuyakonjesha.
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, arashishikariza ba rwiyemezamirimo gukora ubworozi bw’amafi ku bwinshi hagamijwe umusaruro wayo ukarenga uboneka mu burobyi kuko ukiri 10%.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko igiye gushaka imbuto y’umwimerere y’umuceri wa Basmati wakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, ukongera ugahingwa mu kibaya cya Bugarama ukava kuri hegitare 9 ukagera kuri hegitare 19.
Amakoperative akora uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu yongeye gufungurirwa uburobyi tariki 13 Ukwakira 2022, igiciro cy’isambaza kigura amafaranga 2500 mu mujyi wa Gisenyi, mu gihe mu Karere ka Rutsiro cyaguze amafaranga 1300.
Abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bazahura n’igihombo batewe no kubura imvura imyaka bahinze ikaba yaratangiye kuma. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko izuba ryamaze kwangiza imyaka yabo mu mirima ku buryo nta cyizere cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizeye muri kino gihembwe cy’ihinga.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwamaze kuganira n’umushoramari, uzabafasha guhinga no kugura igihingwa cya Patchouli.
Hashize imyaka itari mike bimwe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi byaratangiye gukora imbuto z’ibihingwa binyuranye, zihinduriye uturemangingo ari byo byitwa LMO (Living Modified Organisms), bigakorwa bitewe n’icyo bifuza ko iryo koranabuhanga (Biotechnology) rigeraho, abashakashatsi bakemeza ko ibyera kuri ibyo bihingwa (...)
I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko aborozi bagiye gutangira guhabwa imbuto y’ubwatsi bw’amatungo ku buntu, ariko bukanasaba aborozi kubutera ku bwinshi kugira ngo abakeneye imbuto bayibone bitabagoye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko hari impungenge z’umukamo udahagije uboneka nyamara habura amezi atatu gusa ngo uruganda rutunganya amata y’ifu rutangire gukora.
Ibijumba bifite ibara ry’icunga (orange) birimo guhindura imibereho n’ubuzima bw’abahinzi babyo, barimo Jeanne Mukasine utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke.
Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko, ku bw’umutubuzi w’imbuto z’iki gihingwa, AMPG Ltd, waje gukorera iwabo.
Bamwe mu bahinzi bashinganisha ibihingwa byabo muri sosiyete z’ubwishingizi muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe, barifuza ko mu gihe bahuye n’ibiza sosiyete z’ubwishingizi zajya zibishyura hakiri kare, kugira ngo bategure uko bazongera guhinga.
Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.