Bitewe nuko imiturire igenda itwara ubutaka bwari busanzwe buhingwaho, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igira abantu inama yo gutekereza ubundi buryo babona ibiribwa, aho abatuye mu mijyi bagirwa inama yo guhinga mu bikono batereka mu nzu (vases), hanze no hejuru (...)
Hari abaturage bamwe bavuga ko intama n’ubworozi bwazo muri rusange biriho bikendera bitewe n’uko inyungu bazibonagamo ziva mu bundi bworozi, abandi bakavuga ko nta nyungu bagikuramo.
Aborozi b’inka n’abagize Koperative yitwa CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production du Lait) ikusanya umukamo w’amata bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, baravuga ko baciye ukubiri no kugemura amata mu gasozi no kuyacuruza mu buryo (...)
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Mukunguri kiri hagati y’Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, bibumbiye muri koperative COPRORIZ, barataka igihombo baterwa n’iteme ryacitse, bigatuma abo ku ruhande rwa Ruhango bibagora kugeza umusaruro kuri koperative.
Ubwishingizi bw’amatungo mu karere ka Rubavu bwatangiriye mu Murenge wa Mudende, inka 23 zambikwa iherena ry’ikoranabuhanga rizafasha kuzikurikirana aho ziri mu kuzirinda ibyazihungabanya, mu gihe mu Murenge wa Rubavu hatangijwe ubwishyingizi ku bihingwa.
Imvura imaze iminsi igwa imaze guteza umwuzure muri hegitari 73 z’umuceri uri mu murima na hegitari 40 z’ibigori.Guhera mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo imvura nyinshi yatangiye kugwa mu gihugu cyose no mu Karere ka Nyagatare.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bemerewe ishwagara na Perezida wa Repubulika Perezida Kagame, ngo bayifashihse mu buhinzi, ariko bakinubira ko bakyihawe rimwe gusa, nyamara bari bayikeneye kenshi kugira ngo umusaruro ube mwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama Njyanama y’aka karere yo guca amande abazerereza inka ku gasozi.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro buratangaza ko bugiye kubakira amacumbi abasoromyi b’icyayi kugira ngo babashe koroherezwa urugendo, bityo n’umusaruro urusheho kwiyongera.
Ubuyobozi bwa Koperative icuruza inkoko mu Karere ka Rubavu yitwa TUBE UMWE bunenga ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubahombya no kubashyiraho amananiza babajyana aho batabona abaguzi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, yibaza icyo impuzamakoperative zimariye abaturage kitari ukubatwara amafaranga, bigatuma igiciro cy’umuceri wo mu Rwanda cyiyongera.
Abasoromyi b’icyayi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko umurimo bakora wabagejeje kuri byinshi, bityo bakabona ko na wo ari umurimo nk’iyindi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, buvuga ko hari abahinzi batumvaga akamaro ko gukoresha ifumbire mu buhinzi bwabo, ariko nyuma yo kubona ko bagenzi babo bakangukiye kuyikoresha babona umusaruro mwiza, abakoresha ifumbumbire batangiye (...)
Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente, arasaba ko buri rugo rw’Umunyarwanda rutera nibura ibiti bitatu by’imbuto, mu rwego rwo guharanira imibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Sitasiyo ya Rwerere mu Karere ka Burera, buraburira abahinzi bagikoresha imbuto y’ibirayi ituburwa n’ababikora mu buryo butemewe, kuko bigira ingaruka ku musaruro n’ubutaka bahingaho.
Mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze abacunda bagemura umukamo w’amata ku ikusanyirizo ry’amata rya Kinigi (CCM Kinigi), baratangaza ko bahitamo kuyagurisha ku masoko atemewe, kubera ko iri karagiro ritabishyura neza ayo baba bahagemuye, nyamara na bo biba byabasabye kurangura uwo mukamo mu (...)
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bishingiye ibihingwa byabo bikicwa n’umwuzure, kuri uyu wa 16 Mutarama 2020 bashyikirijwe ubwishyu bw’ibyangirijwe.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko abahinzi bafatiye ubwishingizi imyaka yabo ikaza guhura n’ibiza ikangirika bagahomba, bagiye kwishyurwa n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant cyayishingiye bityo babashe gukomeza imishinga yabo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kiratangaza ko cyeguriye Uruganda rutunganya amata rwa Burera (Burera Diary) Kompanyi yitwa African Solutions Private Ltd (Afrisol).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) imenyesha abahinzi-borozi, ndetse n’abashakashatsi ko hari isomero ry’ibitabo byabagenewe kugira ngo birinde guhomba umusaruro n’amafaranga bashora mu bikorwa byabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba inzego z’ubuyobozi kudaharira abashinzwe ubuhinzi (Abagoronome) bonyine umurimo wo guteza imbere ubuhinzi.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze kubona ubukungu bwihishe mu gihingwa cya karoti, bituma bitabira kugihinga, bakaba bemeza ko umusaruro babona ari mwinshi ku buryo utunze igihugu.
Abakozi bafite mu nshingano ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Gakenke, kuva ku rwego rw’akarere kugeza mu nzego z’ibanze n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi muri ako karere, biyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’abatuye ako (...)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian arasaba aborozi gufatira inka zabo ubwishingizi kugira ngo ipfuye nyirayo ayishyurwe.
Inzego za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa, bagaragaza imishinga n’ibyemezo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byagezweho muri 2019, bishobora kuba amahirwe ku bahinzi-borozi n’abandi bashoramari mu mwaka mushya wa 2020.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), sitasiyo ya Musanze, burakangurira abahinzi kujya bapimisha ubutaka mbere yo kubuhinga, kuko ari bwo buryo bwonyine butuma bamenya intungabihingwa ziri mu butaka, ubwoko n’ingano y’ifumbire ibihingwa bikeneye kugira ngo bikure neza, binatange umusaruro (...)
Mu kurushaho guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi hagamijwe kongera umusaruro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), gikomeje gushakira abahinzi uburyo bakongera umusaruro w’ibirayi, aho ubu hari kugeragezwa imbuto nshya z’amoko atandatu y’ibirayi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yategetse Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, Eugene Mukeshimana na bagenzi be bakorera ubuhinzi bw’urusenda mu Karere ka Bugesera, kubera igihombo batewe no kubura uko bakonjesha umusaruro, ukagera ku isoko (...)
Abahinzi bo mu Rwanda bagaragaza ko kubona imbuto n’izindi nyongeramusaruro bikirimo imbogamizi kuko batazibona ku gihe ndetse hakaba n’ubwo izo bahawe zidatanga umusaruro nk’uko babyifuza.
Icyicaro gikuru cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyasubiye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira aho cyahoze gikorera, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019.