Aborozi bahangayikishijwe n’ibiciro bihanitse by’ibiryo by’amatungo

Aborozi b’amatungo atandukanye baravuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiryo byayo, kubera ko kuba bihenze bidatuma bashobora kubona umusaruro uhagije w’ibiyakomokaho.

Ibiryo by'amatungo byashyizwe ku isoko ngo byujuje ubuziranenge bukenewe
Ibiryo by’amatungo byashyizwe ku isoko ngo byujuje ubuziranenge bukenewe

Uretse kuba ibiryo bihenze, usanga n’ibiboneka bitujuje ubuziranenge, ku buryo bakeneye ababikora mu buryo bwa kinyamwuga, bigakorwa ku buryo buhagije, by’umwihariko bikaba ku giciro bose bashobora kwibonamo.

Juliana Kantengwa n’umworozi w’Inka n’Inkoko, avuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibiryo ku matungo yose.

Ati “Kugira ngo tubibone biba bigoye, biboneka bihenze, na nyuma yo kubigura bihenze ukabona amatungo afite ibibazo bigaragaza y’uko byanze bikunze bitujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, avuga ko kimwe mu bibazo ubworozi bufite mu Rwanda ari ukubona ibiryo by’amatungo.

Ati “Birahemze, ibihari nabyo ntibiboneka ngo bigere ku borozi bacu, kuko umubare munini ni abororeye ku musozi kandi mu buryo buciriritse, uretse kuba buhenze no kubona ibiryo byujuje ubuziranenge ni ikibazo, kuko nibura nkatwe dukeneye ibiryo amoko agera kuri atandatu, ariko usanga ku isoko hari amoko agera kuri abiri gusa. Dukeneye abantu baza kubikora ku buryo bw’umwuga kandi buhagije, by’umwihariko bikaba biri no ku giciro abantu bose bashobora kuba babigura.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko iyo ufashe ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Igihugu, ubuhinzi bufata 25%, mu gihe ubworozi butangamo 13%.

Mu rwego rwo gufasha aborozi kubona ibiryo by’amatungo, ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Ikigo YARA gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bw’ifumbire, cyashyize ku isoko ubwoko burindwi bw’ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa Yara mu Rwanda, u Burundi na Tanzania, Winston Odhiambo, avuga ko bamaze igihe kigera ku myaka 100 bakora ubucuruzi bw’ifumbire ndetse n’indi irenga 70 bakora ubw’ibiryo by’amatungo, ku buryo u Rwanda rubaye Igihugu cya kane bagiye gukoreramo ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo, kandi byujuje ubuziranenge kugira bizarusheho gufasha aborozi.

Ati “Nka YARA tuzwiho ireme, kandi iyo mvuze ireme mba mvuga ko urebye ikigereranyo cy’uko dutunganya ibiribwa byacu, twemera ko biri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’abandi duhatana. Ndavuga abandi bose bakora ibiribwa”.

Aborozi bishimiye ibiryo by'amatungo byashyizwe ku isoko bavuga ko bizabafasha kongera umusaruro
Aborozi bishimiye ibiryo by’amatungo byashyizwe ku isoko bavuga ko bizabafasha kongera umusaruro

Akomeza agira ati “Uko gukoresha ubwo buryo bisobanuye ko bazagira umusaruro ufite ireme, hanyuma ibicuruzwa bizajya ku isoko ni mu bizaba bigize uruhererekane rw’ibyo tuzaba dukoresha, bityo twemera ko ireme rizaranga ibigezwa ku isoko harimo n’ihatana hagati yacu.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, avuga ko bizafasha kugira ngo aborozi barusheho kubona ibiryo by’amatungo bibahendukiye.

Ati “Akababaro k’aborozi cyangwa ibibazo bafite nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi turi kumwe, ntabwo wasinzira kandi abantu mukorana buri munsi badasinziriye. Turakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, uyu ni umwe mu bafatanyabikorwa, ariko no kureba ngo dushobora kubona ibiryo twikoreye bifite intungamubiri itungo rikeneye, ariko bidahenze.”

Ikindi kirimo gikomeye ngo ni uko YARA ikorera mu gihugu hose, ku buryo bizorohereza aborozi kubera ko hari abo byasabaga gukora ingendo bajya gushaka ibiryo by’amatungo, hakiyongeraho n’amatike.

Yara ngo ifite abakozi mu bice bitandukanye by'Igihugu
Yara ngo ifite abakozi mu bice bitandukanye by’Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka