Afurika y’Epfo yugarijwe n’ibura ry’inyama z’inkoko

Muri Afurika y’Epfo haravugwa ikibazo cy’ibura ry’inyama z’inkoko kubera icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro bibangamiye cyane ubworozi bw’inkoko nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa sosiyete nini mu zikora ubworozi bw’inkoko muri icyo gihugu yitwa ‘Astral Foos’.

Astral Foods yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyabangamiye cyane ubworozi bw’inkoko, kigatuma ibiciro by’ubworozi bw’inkoko bizamuka, hiyongeraho n’ikibazo cy’icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka cyatangiye kugaragara mu Ntara za Gauteng na Mpumalanga."

Astral Foods yagize iti, "Ibicurane by’ibiguruka byamaze guteza ikibazo cy’ibura ry’amagi ku isoko, ubu bikaba biteganyijwe ko mu mezi makeya ari imbere inyama z’inkoko na zo zizabura ku buryo bukomeye”.

Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga ko ibigo bikora za bizinesi bisigaye bitanga za miliyoni buri kwezi kugira ngo bibone umuriro waba uturutse kuri za moteri (diesel generators) n’umuriro ukomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba (solar plants).

Ku bijyanye n’ubworozi bw’inkoko, umuriro utari uw’amashanyarazi asanzwe, wangiza inzira n’uburyo bwo kororoka kw’inkoko.

Astral yatangaje ko ikoresha za Miliyoni 45 z’Amarandi buri kwezi mu gukoresha za moteri kugira ngo ibone umuriro ikoresha mu bworozi bw’inkoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka