Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba harakorwa umuganda wo kurwanya amapfa, abaturage bakangurirwa kuhira imyaka aho bishoboka.
Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.
Iterambere ry’ubuhinzi bw’umuceri rituma ari umwe mu biribwa Abanyarwanda batari bake barya, nyamara ngo si ko byari byifashe ubwo wadukaga mu bice biwuhinga cyane, urugero nk’ahitwa mu Cyiri mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, ari na ho wageze mbere mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, kuko nk’abantu bakuze (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi guhinga ubwatsi bw’amatungo kugira ngo babashe kujya bahangana n’impeshyi aho kujya kubushakira ahantu hatemewe, kuko rimwe na rimwe bishobora gukurura indwara z’amatungo.
Muri gahunda yo kugira Umujyi utoshye kandi wihaza mu biribwa, tariki 05 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti mu midugudu ine y’icyitegererezo. Ni gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na FAO, aho bahise batera ibiti mu midugudu y’icyitegererezo ya Karama, Ayabaraya, Rugendabari, na Nyagisozi.
Igiciro cy’ibirayi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga 130 ku kilo, amafaranga batishimiye kuko bavuga ko ari makeya kubera ibiciro by’imbuto, inyongeramusaruro n’imiti byahenze bigatuma bahinga bahomba.
Aborozi buhira ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) ya Akayange mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi kumwe bakaba bamaze gusubizaho uruzitiro rw’icyo kidendezi rwakuweho inka zikaba zikandagira mu mazi.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.
Abahinga mu bishanga mu Karere ka Musanze na Gakenke, barishimira uburyo imyaka yabo imeze neza, nyuma y’uko yari yararengewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2021, bibatera guta icyizere cyo kuzabona umusaruro bari biteze.
Umuryango mpuzamahanga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, African Agricultural Technology Foundation (AATF) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, batangije ku mugaragaro ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bwibanda ku ikoranabuhanga rya ‘Biotechnology’, rikanatanga amakuru y’ukuri (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.
Abayobozi b’amashyirahamwe manini y’abahinzi bo muri Afurika ahuriye mu muryango witwa ‘Pan African Farmers Organization - PAFO’, baje i Kigali kungurana ibitekerezo ku buryo bakongera umusaruro w’ibiribwa no kuwufata neza, mu rwego rwo guca inzara kuri uyu mugabane.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile Basin Discourse Forum(NBDF) bugaragaza ko imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa cyane cyane mu buhinzi bigira ingaruka ku bidukikije, inyamaswa, urusobe rw’ibinyabizima, ndetse ko bishobora (...)
Umushinga Nutrition In City Ecosystem (NICE) uvuga ko ufite icyizere cyo gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu turere twa Rusizi na Rubavu twunganira umujyi wa Kigali dukunze kubonekamo ibiribwa byabuze isoko kandi hari ahandi ku masoko babibuze.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere imwe, mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kurangwamo izuba ryinshi, yatangiye guterwamo ibiti by’imbuto ndetse n’imyaka y’abaturage ihinzwe mu mirima irimo ibiti ikazajya yuhirwa, ku ikubitiro (...)
Mu Karere ka Musanze hatangijwe igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo, icyo gikorwa kibera mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi utuyemo imiryango 144, kikaba cyarabaye ku wa kane tariki 14 Ukwakira 2021.
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), kiributsa abatubuzi b’imbuto y’ibigori kwirinda guhinga ibindi bigori bisanzwe hafi y’aho batuburira, kugira ngo hirindwe ko byabangurirana imbuto igapfa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi batangaza ko ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’umuceri bari bafite cyabonewe igisubizo, kuva harakuweho amananiza y’inganda zigura uhingwa mu Karere ka Ruzizi, ku buryo ubu n’inganda zo hanze ya Rusizi zemerewe kujya kuwugura.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guteza inka intanga hagamijwe kuzamura amaraso yazo kugira ngo zirusheho gutanga umukamo, atari bwo buryo bwiza ahubwo bashakirwa impfizi, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeza ko gutera intanga ari bwo buryo bwiza, kuko ibimasa bikwirakwiza indwara mu matungo.
Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, basanga hagikenewe igenamigambi ryoroshya ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo ibibukomokaho byoherezwa mu mahanga, birusheho kwiyongera kandi bifite ireme.
Niyonambaza Pontien wo mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke, avuga ko amaze kwiteza imbere abifashijwemo n’ubuhinzi bw’ibinyomoro, nyuma y’imyaka itandatu yamaze ari umushomeri aho yanditse asaba akazi inshuro 41.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, arashishikariza abahinzi bafite imirima ihanamye gutekereza ku kuyishyiriraho amaterasi badategereje ingengo y’imari y’akarere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’ibibazo bya Covid-19 no kuba ibihugu byinshi bisigaye biyikenera cyane kubera gushakira ubukungu mu buhinzi.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Ubworozi, Dr. Théogène Rutagwenda, avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere hakenewe ubworozi buteza imbere nyirabwo ndetse bukanateza imbere igihugu.
Ubuyobozi bw’uruganda Inyange, rumwe mu zitunganya amata n’ibiyakomokaho bwatangaje ko rutazamuye ibiciro by’amata nk’uko benshi babivuga, cyakora rwemeza ko umusaruro w’amata wagabanutse bitewe n’izuba ryavuye.
Abahinze ibirayi mu Kibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, barataka igihombo gikomoka ku musaruro wabyo warumbye mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2021C, bagasaba inzego zirimo n’izishinzwe ubuhinzi ko zarushaho kubakurikiranira hafi, mu bujyanama, buzabarinda kongera (...)