Aborozi bo mu Karere ka Bugesera barasabwa kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro urenze uwo babona, kuko isoko ryawo rihari kandi rihagije kuri buri wese utuye muri ako karere.
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Umuyobozi wa kompanyi Nyagatare Maize Processing/UNICOPROMANYA, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko bakeneye imashini yumisha umusaruro w’ibigori ifite imbara, hagamijwe gufasha abahinzi n’uruganda rusya kawunga, kugira ngo umusaruro rwakira ube ufite ubuziranenge, bakaba bafite ikizere ko bazayibona muri 2024, n’ubwo (...)
Bamwe mu borozi mu Karere ka Kayonza bahitamo kugurisha amata y’inka zabo mu dusantere tw’ubucuruzi na resitora, aho kuyajyana ku makusanyirizo, ahanini kubera imicungire mibi y’amakoperative ndetse no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bayabagurira.
Amagweja ni udusimba twororwa, tukagaburirwa ibibabi by’ibiti byitwa iboberi, tukazatanga indodo zikoreshwa mu nganda zikora imyenda.
Umwarimu witwa Christine Kayirangwa avuga ko muri Kanama 2022 yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw muri banki, ayashora mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama.
Abatuye Umurenge wa Buyoga, Burega na Ntarabana mu Karere ka Rulindo, basoje umwaka wa 2022 bakirigita ifaranga kubera iterambere bamaze kugeraho, babikesha ubuhinzi bujyanye n’igihe, buhira imyaka.
Mu by’ingenzi byaranze ubuhinzi mu Rwanda muri rusange muri 2022 harimo kuba hari uduce twavuyemo izuba ryinshi ryatumye abahinzi barumbya, kuba hari ahagaragaye udukoko twangiza imyaka, ibura ry’ifumbire mvaruganda, izamuka ry’igiciro cya kawa n’inama mpuzamahanga zateraniye mu Rwanda zigamije kureba uko ubuhinzi (...)
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko nyuma y’uko ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda, cyatangiye kwigisha aborozi uburyo bwo kugaburira amatungo yabo bitabahenze.
Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba n’aka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, batangiye kugirana umubano wihariye ugamije kungurana ubumenyi buganisha ku kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaje ko batanyuzwe n’igiciro fatizo cy’umuceri udatonoye giherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Ni igiciro inganda zitunganya umuceri zitagomba kujya munsi zigurira umuhinzi umusaruro we.
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yatangaje ibiciro fatizo bishya by’umuceri udatonoye, aho ku kilo kimwe hiyongereyeho Amafaranga y’u Rwanda ari hasi cyangwa hejuru gato ya 120, ugereranyije n’ibiciro byaherukaga mu gihembwe cy’ihinga 2022 B.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba Guverinoma gukemura ikibazo cy’amakusanyirizo y’amata, kuko hari aho aborozi bagihendwa ku giciro cy’amata n’aho ba rwiyemezamirimo bambura aborozi.
Umusore witwa Kidamage Jean Pierre wo mu Karere ka Nyagatare, akora ubuhinzi bw’amasaro, bigaragara ko butamenyerewe mu Rwanda, ariko bukaba bumwinjiriza amafaranga, gusa akagira ikibazo cy’amasoko, agasaba ababishoboye kubimufashamo bityo yiteze imbere afashe n’abandi.
Ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 abahinzi b’icyayi mu Rwanda bongeye guhura bizihiza umunsi wahariwe umuhinzi w’icyayi, nyuma y’igihe badahura kubera icyorezo cya Covid-19, baganira ku cyateza imbere umurimo wabo.
Aborozi b’Akagari ka Mucucu Umurenge wa Murundi muri Kayonza, bavuga ko ikorwa ry’umuhanda Mucucu-Kageyo ryatumye biruhutsa, kuko batabashaga kugemura amata yabo ku ikusanyirizo rito ryabegerejwe ndetse abandi ngo amata yabo akaba yatwarwaga n’abacunda, bageneraga iminsi ibiri mu cyumweru nyiri inka.
Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kigiye gutangira gukoresha udukoko twiswe ‘inshuti z’abahinzi’ dufasha mu kurwanya nkongwa idasanzwe, ibangamiye cyane abakora umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori, kuko itubya umusaruro.
Mu nama y’iminsi itatu yateraniye i Kigali kuva tariki 7 kugera tariki ya 9 Ukuboza 2022 ihuje abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, basabye Guverinoma z’ibi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barwanye ikibazo (...)
Abaturage bo mu Midugudu yo mu Kagari ka Nyagashanga n’utundi Tugari bihana imbibi two mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, bagaragaza impungenge batewe n’udusimba tuba mu butaka tumeze nk’iminyorogoto, tubangiriza imyaka.
Abatuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bifuza uwabafasha kwikorera pepiniyeri y’ingemwe z’imbuto kuko ngo ari byo byababashisha kubona ingemwe ku rugero bifuza.
Mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru hari abahinzi b’icyayi bavuga ko uko bagenda bongera ubuso gihinzeho ari na ko bagenda babura abasoromyi babigize umwuga. Augustin Rwagasana, ni umwe muri bo. Amaze imyaka ibiri agiteye, kandi cyatangiye kumuha umusaruro kuko hegitari imwe na are 20 afite itamuburira ibihumbi (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arasaba abahinzi bahawe ifumbire ntibayikoreshe kuyigarura igahabwa abayikeneye.
Abasoromyi b’icyayi mu mirenge itandatu igihinga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko batajya bakinywaho kandi ari bo bagisoroma, kuko kigezwa ku ruganda, kigatunganywa, kigasohoka kijya ku isoko ryo mu mahanga.
Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwibumbiye muri RYAF, rurasaba inzego zibishinzwe, ko itegeko rirebana n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa rigashyirwaho umukono, bityo ibyo bihingwa bikaba byakwemererwa guhingwa mu Rwanda no kujya ku masoko yo mu gihugu, kuko rwamenye ko nta ngaruka bigira ku buzima (...)
Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro.
Umworozi w’Ingurube akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abazorora mu Rwanda, (Rwanda Pig Farmers Association/RPFA), Jean Claude Shirimpumu, atangaza ko ingurube yatumije i Burayi, mu gihugu cy’u Bubiligi, zigiye kuvugurura ubworozi bwazo mu Rwanda kuko zirimo izibwagura nibura ibibwana 18.
Abahinzi ndetse n’abashakashatsi mu by’ubuhinzi baremeza ko hakenewe ubumenyi buhagije, ku gukoresha ifumbire cyane cyane iy’imborera mu myaka, kuko igira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.