Aborozi bazajya bishakira inka hanze y’Igihugu aho kuzishakirwa na Leta

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, aherutse gutangaza ko iyi Minisiteri itazongera kurambagiriza aborozi inka zitanga umukamo hanze y’Igihugu, ahubwo ko izajya ibaha ubufasha bwo kujya kuzirebera ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi n’uburyo bwo kuzinjiza mu Gihugu, dore ko yemera ko n’izororerwa mu Gihugu zatanga umukamo ziramutse zifashwe neza.

Abitangaje nyuma y’aho bamwe mu borozi bakoreye urugendo-shuri mu bihugu bitandukanye harimo Afurika y’Epfo na Namibia, bagamije kureba inka zitanga umukamo kugira ngo nibazigura babe ari zo borora.

Minisitiri Musafiri avuga ko mu myaka ishize, MINAGRI yajyaga irambagiriza aborozi inka ndetse zikazanwa mu Gihugu bakazihabwa bakajya bishyura buhoro buhoro.

Ariko ngo nyuma hari izazanywe, zihabwa aborozi, biza kugaragara ko nta mukamo zifite, igihombo kiba icya Leta.

Kuri iyi nshuro avuga ko nk’uko nta jisho ry’undi rikurebera umugeni, ari nako MINAGRI itazongera kurambagiriza aborozi, ahubwo izabafasha mu kujya kuzirambagiza n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi bwazo ndetse n’ibyangombwa bizizana mu Gihugu.

Ati “Mu kinyarwanda baravuga ngo ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni. Twigeze kujya kurebera aborozi inka ntibazishima ndetse n’izindi zihura n’ibibazo, ubu twafashe icyemezo ko abo borozi bashaka inka ziturutse hanze, tuzabaha ubufasha kugira ngo babanze bajye kuzirebera, bazirambagize, bazishime, bazizane mu Gihugu bazorore.”

Akomeza agira ati “Ikindi MINAGRI tuzabafasha ni ukubaha ibyangombwa byo kuzizana mu Gihugu, tunabarebere ko zitarwaye, tunarebe ko zapimwe.”

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Musafiri avuga ko inka zorerewe mu Gihugu zishobora gutanga umukamo urenze uwo zatangaga ahubwo ikibazo ari uburyo zifashwemo n’uko zigaburirwa.

Ikindi kibazo aborozi bagaragaje ni icy’imbuto y’ubwatsi butanga umukamo ikiri nkeya.

Umworozi witwa Karani Jean Damascene, avuga ko kugira ngo inka itange umukamo ari uko irya igahaga ariko nanone mu bwatsi yagaburiwe hakabamo ubufite umwihariko wo kongera umukamo.

Agira ati “Ubwatsi buracyari bucye cyane kandi kugira ngo izo nka zitange umukamo ni uko zigomba kurya ubwatsi bufite uwo mwihariko, zikarya neza zikananywa neza noneho wa mukamo ukaboneka.”

Nanone ariko aborozi bagaruka ku kibazo cy’igiciro cy’amata kuko n’ubwo ngo cyavuye ku mafaranga 220 kikagera kuri 300 kuri litiro, nanone kikiri gito ugereranyije n’ibyo baba bashoye mu bworozi.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Musafiri yasabye aborozi kwizera inzego za Leta kuko nibabona koko igiciro gikwiye kuzamuka bizakorwa kuko Leta idashobora kwemera ko uworora, ucuruza cyangwa unywa amata ahomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka