Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bugiye gutangiza ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu nzuri za Gishwati mu rwego rwo kuzirinda kwicwa n’inyamaswa zituruka mu pariki ya Gishwati-Mukura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.
Mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko bahoze bahinga marakuja n’ibinyomoro bikabaha amafaranga, ariko ubu bakaba basigaye babihinga amababi akikunja, bigatuma barumbya.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ya Nyagatare, Kagwa Evalde, arasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza, hagamijwe ko umusaruro uba mwiza, kuko kenshi wangirika mu isarura.
Bamwe mu bahinzi ba soya mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babuze imbuto yayo y’indobanure, bagasaba kuyegerezwa, gusa ubuyobozi bwo buvuga ko imbuto ihari ahubwo abahinzi batayisaba, nk’uko basaba iy’ibigori muri Smart Nkunganire.
Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.
Muneza Jean Bosco wo mu mudugudu wa Karubungo, Akagari ka Karubungo, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ijambo rya Perezida yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza mu mwaka wa 2008, ryatumye afunguka mu bitekerezo yiga agamije kwihangira umurimo, aho gusaba Leta akazi none atunze (...)
Aborozi bahinga inzuri banengwa na bagenzi babo kuko ngo ubworozi bukozwe neza ntaho bwahurira n’ubuhinzi mu gutanga inyungu.
U Rwanda rushobora gutangira kohereza ubwoko butandukanye bw’imbuto y’ibigori muri Repubulika ya Santrafurika (CAR) no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Bamwe mu baturage bafite inzuri zagenewe ubworozi ntibakozwa ibyo gusinyana andi masezerano y’imikoreshereze yazo, mu gihe basanzwe bayafitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bahinga mu gishanga cya Ruboroga giheruka gutunganywa, baratangaza ko bategereje umusaruro mwiza w’ibigori.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi.
Urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo ruratangaza ko n’ubwo Covid-19 ari icyorezo cyadindije iterambere, ari n’ubundi buryo abantu bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse uko ikintu kibi cyaba andi mahirwe yo kwihangira imirimo.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, Heifer International-Rwanda, werekanye ubushakashatsi wakoze mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2021, bugaragaza ko urubyiruko rurenga 70% mu Rwanda rukeneye ubutaka kugira ngo rwitabire ubuhinzi (...)
Mu Murenge wa Nyagisozi Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hera cyane urutoki. Abahinzi barwo bavuga ko iyo ibihe byagenze neza iki gihingwa cyera cyane, ariko bakagaragaza imbogamizi zirimo ikibazo cy’uburwayi, ikibazo cy’isoko ry’umusaruro, ndetse n’ikibazo cy’uko urutoki ruri mu bihingwa bidatangirwa (...)
Mu Kagari ka Ruseke ho mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, hari abahatuye bavuga ko intego yo gutera byibura ibiti bitatu by’imbuto yatanzwe na Minisitiri w’Intebe mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 bo bayirengeje, ahubwo basigaye bashaka gutera icumi (...)
Imiryango itishoboye 171 yo mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kwiturwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, itangaza ko igiye kugera ikirenge mu cya bagenzi babo basaga ibihumbi 10 bazorojwe mu myaka ishize, aho bagiye kuzifata neza kugira ngo zizabakamirwe zinabahe ifumbire, barandure imirire mibi, kandi bahinge (...)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, avuga ko n’ubwo hafi uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twahuye n’izuba ryinshi ariko bitazatera inzara.
Ubuyobozi bw’umushinga uguriza abashaka guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru, Scon, buvuga ko umwaka wa 2030 uzagera abaturage babarirwa mu bihumbi 15 bo muri Nyaruguru bakirigita ifaranga bakesha ubuhinzi bw’icyayi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi mu Karere ka Nyagatare gukorera neza inzuri zabo bakanazibyaza umusaruro kuko uzarukoresha nabi azarwamburwa hashingiwe ku mategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, nibwo u Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano agamije gutuma ‘Stevia’ ihingwa mu Rwanda yoherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa.
Impuguke zivuga ko haba hakenewe ingamba n’ubugenzuzi bukomeye cyane ku mipaka, kugira ngo hatagira imiti yica udukoko mu myaka itemewe yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuryango witwa ‘Duterimbere’ utegamiye kuri Leta urimo gufasha abahinzi b’imbuto n’imboga mu Karere ka Nyagatare kuzamura umusaruro no kubafasha kuwugeza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo babashe kuwukuramo inyungu nyinshi.
Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyizeza aborozi b’ingurube ko mu rwego rwo kubabonera ibiryo by’amatungo bihendutse kandi biboneka hafi, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko amagi y’isazi n’imigozi y’ibijumba byasimbura ibisanzwe bikorwa muri soya (...)
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Budage iri kwiga inyigo y’umushinga w’uburyo amakuru y’imihindagurikire y’ikirere yarushaho kwegerezwa abaturage hagamijwe kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi, hirindwa n’ibihombo baterwa no guhinga badafite amakuru ajyanye (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo.
Abahinzi b’ibirayi mu turere twa Rubavu na Nyabihu bavuga ko bakiriye neza ibiciro fatizo byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), mu kubarinda igihombo bahura nacyo, icyakora bagasaba gufashwa kubona inyongeramusaro.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021/2022 ya miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda yari yagenewe kuhira imyaka ku buso buto buto mu Ntara y’u Burasirazuba, yiyongereyeho andi miliyari imwe na miliyoni 200 mu rwego rwo guhangana (...)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko barimo kureba uko bafasha abahinzi n’aborozi bo mu mirenge 25 ishobora guhura n’amapfa kubera izuba ryinshi, mu bikorwa byo kuhira no kubabonera imbuto yihanganira izuba.
Ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’inka 13 zapfuye mu buryo bw’amayobera, bikaba byarabereye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.