Abahinzi 803 bari mu gihirahiro nyuma yo kwishyura inyongeramusaruro ntibayibone

Abahinzi 803 bo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, bari mu gihirahiro nyuma yo kutabona imbuto y’ibigori n’ifumbire nyamara barishyuye Tubura agera kuri Miliyoni eshanu mu buryo bwa Smart Nkunganire.

Bishyuye inyongeramusaruro baraheba
Bishyuye inyongeramusaruro baraheba

Umukangurambaga wa Tubura muri aka Kagari, avuga ko ari ubwa mbere bari bagiye kuhakorera ndetse akaba yari amaze kwandika muri rusange abahinzi 803 muri bo 750 bakaba bari baramaze kugera muri gahunda ya Smart Nkunganire ndetse baranatanze amafaranga y’ibanze agera kuri Miliyoni eshanu.

Ikibazo ngo cyaje kuba abashinzwe gukwirakwiza imbuto n’ifumbire mu bahinzi (APTC) kuko bangiye Tubura gukorera muri ako Kagari kubera ko hari Koperative y’Abajyanama b’ubuzima (PECON) isanzwe ihafite amaguriro y’inyongeramusaruro.

Ati “Ikibazo cyaje kuba APTC yaje kwanga ko Tubura ihakorera ngo kuko hari abandi basanzwe bahafite amaguriro y’inyongeramusaruro.”

Bikozimana Jean Paul, umwe mu bahinzi, avuga ko yishyuye amafaranga y’ibanze 10,000, anasaba ibiro 24 by’ibigori n’ifumbire ya DAP ibiro 50 n’ibindi 50 by’ifumbire ya Urea.

Avuga ko kuba Tubura itarabahaye imbuto kandi ariyo bahaye amafaranga byabagizeho ingaruka kuko n’abafite ubushobozi ngo iyo bagiye kugura ahandi babwirwa ko imbuto n’ifumbire babihawe ku buryo basigaye bifashisha abatari barabyatse cyangwa bakagura ku bacuruzi basanzwe bitanyuze muri Nkunganire.

Agira ati “Nk’ubu ibyo natumije iyo ugiye kuri telefone ubona ko byasohotse, wajya kugura ahandi bakakubwira ko inyongeramusaruro watumije wayibonye bakabikwima, ubwo gutera nyine utariyandikishije we aragura mu maguriro asanzwe, nkanjye watumije ni ugushaka undi muntu utariyandikishije naho uwishyuye akaba nta kundi afite ubwo ni ukurara ihinga.”

Umukozi wa Tubura, Bagambiki Evariste, avuga ko bakimara kubuzwa gukorera mu Kagari ka Nyamirama, bashatse ko abahinzi bari barabishyuye bajyaga gufatira ibyo basabye mu kandi Kagari byegeranye ariko nabyo ngo ntibabyemererwa.

Avuga ko ubu abahinzi bari babahaye amafaranga bagomba kujya gufatira inyongeramusaruro ku maguriro ya Koperative (PECON), kugira ngo batarara ihinga mu gihe hategurwa uburyo basubizwa amafaranga yabo.

Ati “Abahinzi babohereje gufatira kuri Koperative PECON, umukangurambaga twamusabye gufasha abo bahinzi akaberekeza aho bafatira inyongeramusaruro kuko twebwe ntabwo tubyemerewe, igikurikiraho twebwe ni ukureba uko dusubiza abahinzi amafaranga yabo.”

Abahinzi bari batumije toni zirenga 80 z’ifumbire na toni 10 z’imbuto y’ibigori.

Iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, Akarere ka Nyagatare kazahinga umuceri, ibigori, ibishyimbo, soya n’imyumbati ku buso bungana na hegitari 39,230.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ako kagari rwose bakarenganure kuko Tubura igira
Service nziza ama telephone, amatara nibindi kandi nabyo abahinzi barabikenera kandi tanga ideni bikorohera umuhinzi ufite ubushobozi buke

Tuyishime jean d’amour yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ako kagari rwose bakarenganure kuko Tubura igira
Service nziza ama telephone, amatara nibindi kandi nabyo abahinzi barabikenera kandi tanga ideni bikorohera umuhinzi ufite ubushobozi buke

Tuyishime jean d’amour yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka