Urubyiruko rukora ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe azarufasha kwiteza imbere

Urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe agamije gufasha abari muri urwo rwego kwiteza imbere, binyuze mu kubafasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa igishoro.

Amasezerano yasinywe azafasha urubyiruko ruri mu buhinzi kurushaho gukora ubuhinzi kinyamwuga ndetse no kwiteza imbere
Amasezerano yasinywe azafasha urubyiruko ruri mu buhinzi kurushaho gukora ubuhinzi kinyamwuga ndetse no kwiteza imbere

Urubyiruko ni bamwe mu cyiciro cy’Abanyarwanda batagaragara cyane mu buhinzi ugereranyije n’ibindi byiciro, kubera ko mbere ari umwuga wafatwaga nk’uw’abantu bakuze kandi baciriritse.

Ibi byatumye benshi mu rubyiruko by’umwihariko abageze mu ishuri batibona cyane muri uwo mwuga, bituma umubare wabo uba mucye ugereranyije n’abandi Banyarwanda.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye hagamijwe kugira ngo abari muri ubwo buhinzi babukore kinyamwuga kandi na bo bibafashe kwiteza imbere, bitandukanye na mbere aho umuntu yahingiraga kubona icyo arya gusa.

Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi kandi mu buryo bwa kinyamwuga, umushinga Hinga Wunguke ufatanyije na Shora Neza,tariki 14 Nzeri 2023 basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha urubyiruko rukora ubuhinzi kwiteza imbere binyuze mu kubaha igishoro.

Umukozi ushinzwe imirire myiza no kugeza abahinzi ku isoko muri Hinga Wunguke, Jeanne d’Arc Nyirajyambere, avuga ko amasezerano basinyanye na Shora Neza agamije kugira ngo bongere umubare w’urubyiruko ruri mu buhinzi mu bijyanye n’ibihingwa bitandukanye bazakoraho hamwe no kubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Ati “Muri aya masezerano, muri iyi myaka itanu, tuzafatanya kugira ngo byibuze abahinzi miliyoni babashe kugezwa ku isoko, babone amafaranga, babashe gukora ubuhinzi buvuguruye, cyangwa se ubucuruzi bushingiye ku buhinzi kandi babashe no guhindura imirire, bagire imirire myiza.”

Laurent Urimubenshi ni umuhuzabikorwa w’umushinga Shora Neza. Avuga ko ari umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ariko hagamijwe gutanga imirimo myinshi ku rubyiruko nka bamwe mu bagize igice kinini cy’Abanyarwanda.

Ati “Hari ibyo Shora Neza ishobora gukora ku rubyiruko ariko bikenera imbaraga zikorwa na Hinga Wunguke, icyo gihe Hinga Wunguke izazamo. Hari n’ibyo Hinga Wunguke ikora ariko wenda bisaba ko urubyiruko ruzamo, icyo gihe Shora Neza izazamo, izanemo izo mbaraga zo kuzamura urubyiruko.”

Amasezerano yasinywe azamara imyaka itanu uhereye mu mwaka wa 2023
Amasezerano yasinywe azamara imyaka itanu uhereye mu mwaka wa 2023

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda, Andrea Bagnoli, nka bamwe mu baterankunga b’umushinga Shora Neza, avuga ko amasezerano basinye agamije kugira ngo barusheho guteza imbere ubuhinzi hafashwa ababukora kubukora neza, hagamijwe gutanga ubumenyi ku bari muri uwo mwuga.

Ati “Turashaka kugira ngo Abanyarwanda bose babone ibiribwa bihagije, kandi bikungahaye ku ntungamubiri, ku buryo buri wese ashobora kubibona mu buryo bumworoheye. Ni igishoro dushaka gushyira mu rubyiruko nk’ejo hazaza h’Igihugu. Nahoze ndeba nsanga abarenga 70% by’abaturage b’iki Gihugu ari urubyiruko. Uramutse ushoye muri icyo cyiciro ntabwo ahazaza h’Igihugu hashobora kuba habi, kandi izo ni zo nshingano zacu.”

Biteganyijwe ko umushinga Hinga Wunguke mu myaka itanu uzamara uzakorera mu Turere 13, iyo myaka ikazarangira utwaye miliyoni zirenga 29 z’Amadolari ya Amerika, ugeze no ku bahinzi bagera kuri miliyoni biganjemo urubyiruko n’abagore b’abahinzi bato byibura bahinga ku buso buri munsi ya hegitari eshanu, mu gihe Shora Neza ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 15 z’Amadolari azakoreshwa muri iyo myaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza gusa gahunda nkizi usanga mubyaro kubera ko bataramenya gukorwsha ikorana buhanga usanga batamenya amakuru nibyiza ko bejyerwa

Ntambara Innocent yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Nibyiza gusa gahunda nkizi usanga mubyaro kubera ko bataramenya gukorwsha ikorana buhanga usanga batamenya amakuru nibyiza ko bejyerwa

Ntambara Innocent yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka