My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1377 )

mbanje gushimira cyane uburyo amakuru yanyu ari update kabisa nuburyo uyabona muburyo bunonosoye ahubwo ndabibariza nizihe nzira umuntu yacamo kugirango ibikorwa yikorera byaca kuri page. merci

danny munezero yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

uwiteka akomeze kubongerera ubuhanga nubushobozi mukoresha muduha amakuru.mukomereze aho.muri huye,Koperative yabrimu yibwe akayabo ka miliyoni icumi nibihumbi 600 birenga.birababaje kuba hakiriho abshaka gutungwa nutwabandi

RUGIRA EUGENE yanditse ku itariki ya: 25-08-2013  →  Musubize

ndashimiracyane ikinyamakuru cyanyu uburyomutugezaho amakuru binyerekakomwegera abaturage mugihuguhose

maniriho cyprien yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

I Gihugu cyacu kiratera imbere ni byiza.
Ariko muzatubarize twe abatuye KAMONYI-UMURENGE WA RUNDA-AKAGARI KA GIHARA-UMUDUGUDU WA BIMBA ahandi hose mu murenge bafite UMURIRO ariko twe wapi twaranditse tubigeza kuri EWSA Muhima Station ariko ntacyo byatanze

Icya kabiri: Gihara yose nta mazi igira ya EWSA keretse aya Padiri kandi nayo abona umugabo agasiba undi kuko abona uwaharaye. Ubu ijerikani ni 200Frw.
Muzatubarize EWSA peee.

alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

ese abaturage batuye ahahoze hitwa mu kiyovu cy;abazakira murabateganyiriza iki cyane cyane abatuye mu gice gihanamye dore ko igihe cy;imvura ikarishye cyegereje,hakorwa iki ngo harengerwe ubuzima bw;abahaturiye amazi atararenga inkombe?

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

ni byiza kubona igihugu gitera imbere muri ubu buryo gusa mukangure abantu benshi ndababona nk’indorerezi.amahoro amahoro

slim j yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

congrassi u too . turabemera mugutanga updates -

kurama damas yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

ubuyobozi bwa gatsibo busabwa kugabanya guhotera abaturage cyane cyane kubanyaga utwabo bitwaje ikigo cyagabiro

kayisinga yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ese ni kubrera iki inzoga z’inkorano zikomeza kwiyongera mu murenge wa Tumba?

ese ko ubuyobozi bw’umurenge bukomeza
guha ibyemezo byo gufungura amagurumani kandi buzi neza ko ayo magurumani nta kindi akora uretse izo nzoga z’inkorano’aho nta cyaba kibyihishe inyuma?

Ni kubera iki uwitwa ko ari we wagakwiriye guca ibyo biyobyabwenge ari we ubikora kandi ku mugaragaro?
For example:ni uwungirije uhagarariye inkeragutabara mu murenge wa Tumba uzwi ku izina rya KARAMBIZI
Turasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukira icyo kibazo kubera ko bigaragara ko umurenge wananiwe.
Abayobozi b’inzego z’ibanza(Abakuru b’imidugudu) barabaza impamvu bataragezwaho telephone mobile bemerewe n’akarere ubwo baherutse mu mahugurwa yabereye muri G.S.O.B.

aliasa yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

rubavu dukeneye amatarakumuha. kugirangotugetugenda ahabona mutubarize,ababishinjwe murakoze

HAKUZIMANA.J P yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Mbega! gutera imbere nyanza we!urebye nyagisozi ibikorwa byiterambere bamaze kugeraho byiza kandi byihuse ngenda Herman uragakoze pe!!

BIZUMUGE yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Muraho ntore zesa imihigo!!Nishimiye ibyiza akarere kacu ka KARONGI kamaze kugeraho cyane cyane inyubako ziri mu murenge wa Bwishyura,hamwe n’izindi nyubako zigiye kubakwa mu murenge wa Rubengera.Kandi ndashimira umuyobozi w’akarere kacu uburyo akomeje kwita ku iterambere ry’akarere.

MUSHIMIYIMANA Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka