My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.
Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1423 )
Ohereza igitekerezo
|
|
ndashimiracyane ikinyamakuru cyanyu uburyomutugezaho amakuru binyerekakomwegera abaturage mugihuguhose
I Gihugu cyacu kiratera imbere ni byiza.
Ariko muzatubarize twe abatuye KAMONYI-UMURENGE WA RUNDA-AKAGARI KA GIHARA-UMUDUGUDU WA BIMBA ahandi hose mu murenge bafite UMURIRO ariko twe wapi twaranditse tubigeza kuri EWSA Muhima Station ariko ntacyo byatanze
Icya kabiri: Gihara yose nta mazi igira ya EWSA keretse aya Padiri kandi nayo abona umugabo agasiba undi kuko abona uwaharaye. Ubu ijerikani ni 200Frw.
Muzatubarize EWSA peee.
ese abaturage batuye ahahoze hitwa mu kiyovu cy;abazakira murabateganyiriza iki cyane cyane abatuye mu gice gihanamye dore ko igihe cy;imvura ikarishye cyegereje,hakorwa iki ngo harengerwe ubuzima bw;abahaturiye amazi atararenga inkombe?
ni byiza kubona igihugu gitera imbere muri ubu buryo gusa mukangure abantu benshi ndababona nk’indorerezi.amahoro amahoro
congrassi u too . turabemera mugutanga updates -
ubuyobozi bwa gatsibo busabwa kugabanya guhotera abaturage cyane cyane kubanyaga utwabo bitwaje ikigo cyagabiro
Ese ni kubrera iki inzoga z’inkorano zikomeza kwiyongera mu murenge wa Tumba?
ese ko ubuyobozi bw’umurenge bukomeza
guha ibyemezo byo gufungura amagurumani kandi buzi neza ko ayo magurumani nta kindi akora uretse izo nzoga z’inkorano’aho nta cyaba kibyihishe inyuma?
Ni kubera iki uwitwa ko ari we wagakwiriye guca ibyo biyobyabwenge ari we ubikora kandi ku mugaragaro?
For example:ni uwungirije uhagarariye inkeragutabara mu murenge wa Tumba uzwi ku izina rya KARAMBIZI
Turasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukira icyo kibazo kubera ko bigaragara ko umurenge wananiwe.
Abayobozi b’inzego z’ibanza(Abakuru b’imidugudu) barabaza impamvu bataragezwaho telephone mobile bemerewe n’akarere ubwo baherutse mu mahugurwa yabereye muri G.S.O.B.
rubavu dukeneye amatarakumuha. kugirangotugetugenda ahabona mutubarize,ababishinjwe murakoze
Mbega! gutera imbere nyanza we!urebye nyagisozi ibikorwa byiterambere bamaze kugeraho byiza kandi byihuse ngenda Herman uragakoze pe!!
Muraho ntore zesa imihigo!!Nishimiye ibyiza akarere kacu ka KARONGI kamaze kugeraho cyane cyane inyubako ziri mu murenge wa Bwishyura,hamwe n’izindi nyubako zigiye kubakwa mu murenge wa Rubengera.Kandi ndashimira umuyobozi w’akarere kacu uburyo akomeje kwita ku iterambere ry’akarere.
NUKWITA KUBARIMU KUKO ARIBO SOKO Y’UBUREZI
mwiriwe?none nabazaga impamvu abanyeshuri biga muri congo mwabimye stage .munsubize