My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1297 )

Ndatabaza kuri EWASA nimudutabare mu murenge wa Ngeruka mukarere ka Bugesera twabuze amazi inzara igiye kutwica none n’amatungo yacu amerewe nabi.

Mukamutesi m chantal yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

ESE NIBATICUGIRA UMUTEKANO BAWUCUNGIRWA NANDE?NIBAFASHE INGABO Z’IGIHUNGU NA POLCE Y,U RWANDA KUBABERA AHO BATARI
MUREBE KO TUDATURA MU RWATUBYAYE NEZA TWICUNGIRA UMUTEKANO EREGANAWE UMUTEKANO WI GIHUGU URAKUREBA KUKO NTAMUTEKANO NAWE NTIWARYAMA CYANGWA NGO UGIREN ICYO WABA WAKORA NGO KIGUTEZE MBERE.

alias Sagaga yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Bjr! Cip nanubu twarumiwe abantu bayigagamo. So wda ibyigeho badusubize.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Bjr! Cip nanubu twarumiwe abantu bayigagamo. So wda ibyigeho badusubize.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Dushimishwa nukuntu Igihugu cyacu kirimo cyihuta mu iterambera,haba mubikorwa remezo n,ibindi.Ariko hari uduce tumwe natumwe usanga kuzabona ibyo bikorwa remezo arihatari kandi byitwa ko bafite umuhanda nyabagendwa.Aha ndashaka kuvuga nko kubona Amazi n,umuriro. Aha ni mukarere ka Gisagara, Umurenge wa Save, Akagali ka Zivu, Umudugudu wa Ryarubayi. bivugango abaturage batuye mw,uyu mudugudu kubona amazi mw,iyimpeshyi ni ikibazo kibabangamiye cyanee.Aba baturage babonye amazi cyane cyane byarushaho kuba byiza cyane.

Niyirema Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Akarere ka Gisagara, Umurenge wa Save, Akagali ka Zivu. Umudugudu wa Ryarubayi. Twashimishijwe nuko tubonye umuhanda uva muri Ndora wambuka muri Save ariko kurubu duhangayikishijwe namazi agiye kuzadusenye bitewe nuko abantu barikudukorera umuhanda batashakiye inzira ubu akaba ayoboka mungo z,Abaturage bomw,uwo mudugudu. byarushaho kuba byiza mutubarije.

Niyirema Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

duherereye mukarere ka ruhango twiga mwishuli rikuru rya ISPg,dufite ikibazo kubijyanye numuhanda uva kirengere-buhanda-gitwe murebe uko mwatugenza kabisa.murakoze

byiringiro ferdinand yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

duherereye mukarere ka Gasabo,umurenge wa Nduba,akagali ka Sha,ewasa yaratubeshye rwose iturira amafaranga ngo nayo kuzatuzanira amapoto nyuma yuko twikusanyirije asaga milions2,5 none amaso yaheze mukirere mumfashe kugeza ikibazo cyacu kubabishinzwe,Murakoze.

Ange Steven yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

mu murege wa gikonko wo mukarere ka gisagara rdb yaduhaye ikigo kitwigisha ikorana buhanga kitwa gikonko acceess point ariko ntwasabye connection ariko amaso yaheze mukirere mutuba rize icyo baduteganyirije

nsengiyumva jonathan yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Abantu bahishije inzu y’ubucuruzi i muhanga barababaje cyaneeeee kuko n’ibyo bacuruzaga byahiriyemo byose,ubwo ni ukuvugako hatagize igikorwa byaba bibabaje cyane

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Abantu bahishije inzu y’ubucuruzi i muhanga barababaje cyaneeeee kuko n’ibyo bacuruzaga byahiriyemo byose,ubwo ni ukuvugako hatagize igikorwa byaba bibabaje cyane

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Mu ntara yamajyaruguru iGICUMBI mu murenge wa kaniga urukiko ruhakorera abacamanza baho kurya ruswa babigize akamenyero, mutabare abaturage abo bantu bahindurirwe ahandi.Iyo utatanze akantu ntacyo ugeraho.

yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka